Kenya: Urukiko rwitambitse icyemezo cya Guverinoma cyo kohereza abapolisi muri Haiti

Muri Kenya, Urukiko rukuru rwemeje ko icyemezo cya Guverinoma ya Kenya, cyo kohereza abapolisi muri Haiti, kinyuranyije n’amategeko, bityo ko bihagarara.

Muri Kenya Urukiko rwitambitse icyemezo cya Guverinoma cyo kohereza abapolisi muri Haiti
Muri Kenya Urukiko rwitambitse icyemezo cya Guverinoma cyo kohereza abapolisi muri Haiti

Ni umwanzuro urwo Rukiko rukuru rwasomye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, uhagarika icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo kohereza abapolisi bagera ku gihumbi muri Haiti, mu rwego rwo kujya guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorwa n’udutsiko tw’amabandi muri icyo gihugu, mu butumwa bushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Urukiko rwanzuye ko rusanga icyo cyemezo cya Guverinoma kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Kenya, ko kitubahirije amategeko, bityo ko kitemewe.

France 24 yatangaje ko Umucamanza Chacha Mwita wo mu Rukiko rukuru rwa Kenya, yumvise ubusabe bwo kwanga iyoherezwa ry’abo bapolisi muri Haiti, ari ku Rukiko rwa Milimani mu Murwa mukuru Nairobi, ku itariki 16 Ugushyingo 2023.

Kohereza ingabo zihuriweho n’ibihugu muri Haiti, byari byaje nyuma y’ubusabe bwisubiramo buri gihe bwa Guverinoma ya Haiti na UN, Kenya yari yemeye kuzayobora izo ngabo zibarirwa hagati ya 2,500 na 2,600, “izo ngabo zikaba zari ziteganyijwe kugera muri Haiti mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024”, nk’uko byemejwe n’intumwa idasanzwe ya UN muri Haiti.

Icyo cyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyari cyahawe umugisha n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ariko gitangira kwamaganwa cyane cyane n’abatavuga rumwe na Leta y’icyo gihugu.

Ekuru Aukot utavuga rumwe na Guverinoma ya Kenya, yahise aregera Urukiko rukuru rwa Nairobi, avuga ko ubwo butumwa bwo kujya muri Haiti, budashingiye ku itegeko na rimwe cyangwa se ku masezerano n’amwe mpuzamahanga yasinywe na Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka