Kenya: Arasabira ibihano umucamanza birimo no kwirukanwa mu kazi

Muri Kenya, umugabo witwa Francis Silva Gilbert Koech, yasabye umuvugizi w’inkiko gufatira ibihano Umucamanza witwa M.C.Oundo, kubera ko yahamagaje mu rukiko umubyeyi we ufite imyaka 100 witwa Penina Nyambura, kugira ngo aze kuburana kuri dosiye y’ubutaka nubwo ubuzima butameze neza.

Umukecuru w'imyaka 100 wazanywe mu Rukiko
Umukecuru w’imyaka 100 wazanywe mu Rukiko

Umuvugizi w’inkiko, Danstan Omari, yavuze ko ibyo uwo mucamanza witwa Oundo yakoze ari ibisanzwe, inkiko zisabwa gukora bijyanye n’ikirego zashyikirijwe.

Gilbert Koech yavuze ko nyina ari umurwayi, ariko akaba yarategetswe n’Urukiko kuza mu rukiko kuburana kimwe n’abandi bahuriye muri iyo dosiye.

Ikinyamakuru TUKO cyandikirwa aho muri Kenya, cyatangaje ko mu ibaruka Gilbert Koech yanditse asaba ko uwo mucamanza yakwiruknwa, yavuze ko uwo mukecuru w’imyaka 100 yambuwe uburenganzira, atumizwa mu rukiko kandi arwaye, buteganywa mu ngingo ya 50 y’itegeko nshinga rya Kenya, bityo ko uwo mucamanza wamutumije mu rukiko agomba kubihanirwa.

Gilbert Koech yatanze ibisobanuro avuga ko nyuma yo gusobanurira Urukiko ko nyina arwaye kandi afite intege nkeya, rwavuze ko ari agasuzuguro, rutegeka ko nyina aza mu rukiko n’abandi bo mu muryango ku itariki 7 Gashyantare 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka