Jimmy Carter wabaye Perezida wa USA wa 39 aherutse kuzuza imyaka 99

Jimmy Carter ubura umwaka umwe ngo yuzuze 100, mu minsi ishize ikigo yashinze The Carter Center cyatangaje ko yasabye ko bamusezerera mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye, akajya kurangiriza iminsi ye ya nyuma iwe muri leta ya Georgia, ariko ikigaragara ni uko Imana itarakenera kumwisubiza nubwo we yumvaga ngo ageze mu marembera.

Barack Obama yifuriza isabukuru nziza Jimmy Carter
Barack Obama yifuriza isabukuru nziza Jimmy Carter

Ubusanzwe abarwayi bageze mu marembera, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), bemerwe gusaba kujya kwitabwaho n’imiryango yabo aho gukomeza kuguma mu bitaro kandi nta cyizere cyo gukira kubera intege nke z’umubiri.

Ikiba kigenderewe hano ntabwo ari ugukomeza guhabwa imiti, ahubwo ni ukugira ngo babashe kubona ababo hafi kugira ngo bakomeze kubitaho mu gihe ubuzima bwabo buba bugeze mu marembera.

Jimmy Carter, ni we mukuru w’igihugu ushaje kuruta abandi bayoboye US, ariko yayoboye manda imwe gusa guhera mu 1977 kugeza mu 1981 ari Perezida wa 39.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwe Jimmy Carter yahuye n’ibibazo by’ingutu mu rwego rwa politike mpuzamahanga bituma ndetse nk’umu democrat, atsindwa amatora ubwo yongeraga kwiyamamaza agahigikwa n’umu republican Ronald Reagan.

Jimmy Carter ni muntu ki?

Jimmy Carter yavukiye muri leta ya Georgia mu 1924, yinjira muri politike ahagana mu 1960 ubwo yatorerwaga kujya muri sena, mbere yo kuba guverineri wa Georgia mu 1971. Hashize imyaka itanu ni bwo yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu asimbura umu Repubulikani (Republican) Gerald Ford, bityo aba Perezida wa 39 wa USA wo mu ishyaka ry’aba Demokarate (Democrats).

Ntibyatinze ariko, ibibazo byahise bitangira kwisukiranya ku ngoma ye. Iwabo muri Georgia habaye ibibazo by’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori n’ubushomeri bukabije, maze Jimmy Carter ashakisha uko yakumvisha Abanyamerika ko bagomba gufata ingamba zirimo no kwizirika umukanda.

Igikorwa nyamukuru cyabaye ku buyobozi bwa Carter ni ishyirwaho ry’umukono ku masezerano ya Camp David Accords mu 1978 aho igihugu cya Misiri (Egypt) cyemeye ku mugaragaro Leta ya Israel. Yanashyize umukono ku masezerano yo gusubza umuyoboro wa Panama ubuyobozi bwa Panama.

Mu 1979 umwami wa nyuma wa Iran amaze guhirikwa ku ngoma, Abanyamerika 66 bari bariyo bafashwe bunyago mu murwa mukuru Tehran. Icyo gihe Perezda Carter ahita acana umubano na Iran ndetse ashyiraho ibihano byo kuyikomanyiriza mu bucuruzi.

Abaturage ariko bakomeje kumunenga ko atakoraga ibihagije mu rwego rwo guhana Iran, ndetse batangira kumutera icyizere, abafashwe bunyago bamara iminsi 444 bafunzwe, Amerika ihatakariza n’abasirikare umunani barimo kugerageza kubabohora, Iran nayo ikomeza gutinza irekurwa ryabo kugeza ubwo Jimmy Carter atsinzwe amatora amaze kuyobora manda imwe gusa.

Kuva asohotse muri White House, Jimmy Carter yakomeje akazi mu bikorwa by’ubutabazi abinyujije mu muryango yashinze The Carter Center.

Yayoboye intumwa zabashije gusaba abayobozi b’igisirikare muri Haiti kurekura ubutegetsi mu 1994, ndetse abasha no guhuza abari bashyamiranye muri Bosnia bahagarika imirwano bajya mu mishyikirano y’amahoro.

Jimmy Carter yakomeje kubahwa mu rwego mpuzamahanga ku bwo guharanira uburenganzira bwa muntu, binamuhesha igihembo cy’amahoro cya Nobel mu 2002.

Ari kumwe na nyakwigera Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y’Epfo, Carter yashinze umuryango witwa The Elders (Abakuze), umuryango w’abayobozi bo ku isi biyemeje guharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu.

Mu myaka mike ishize ariko, uyu mukambwe yagize ibibazo bikomeye by’ubuzima kuko mu 2015, yabazwe agace k’umwijima kari gitangiye kwibasirwa na kanseri, hashize umwaka umwe atangaza ko nta bundi buvuzi akeneye, nyuma y’uko umuti wari uri mu igeragezwa ugaragaje ko nta kanseri irimo.

Jimmy Carter yakomeje kugaragaza umutuzo uhebuje mu minsi y’uburwayi bwe. Mu 2015, yaragize ati "Nta mpungenge ntewe n’icyo ari cyo cyose kintegereje, nagize imibereho n’ubuzima byanejeje mu buryo bwose."

Jimmy Carter aheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 98 mu Kwakira 2022 ahitwa Plains, akajyi gato ko muri Georgia aho we n’umugore we baboneye izuba ari naho bagiye kwibera ubwo yavaga ku buyobozi mu 1981.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye twibuka ko tumara igihe gito ku isi.Imyaka 99 ni micye cyane.Nyamara hali ibiti bimaze imyaka irenga ibihumbi 5 ku isi.Urugero ni Igiti kitwa "Alerce Milenario cyo mu bwoko bwa eucalyptus.Kiba mu gihugu cya Chili,kimaze imyaka 5 848.
Bagihaye akazina ka "arriere-grand-pere" (Sogokuruza).
Umuntu wamaze imyaka myinshi kurusha abandi,yitwaga Metushelah wamaze imyaka 969.Gusa mu isi nshya izaba paradizo,abantu bazabaho iteka nkuko bible ibivuga. Imana izabanza ikure mu isi abakora ibyo itubuza.

gisagara yanditse ku itariki ya: 5-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka