Israel yemeye gufungura inzira zo kunyuzamo imfashanyo zijya muri Gaza

Igihugu cya Israel cyemeye gufungura umupaka kigenzura kugira ngo igihugu cya Misiri kibashe koherereza imfashanyo abasivili, bahunze intambara mu bice bitandukanye byo muri Gaza.

israel yemeye ko inkunga zinjira muri Gaza
israel yemeye ko inkunga zinjira muri Gaza

Iki cyifuzo cyari cyatanzwe na Perezida wa Amerika Joe Biden, ubwo yari yagiriye uruzinduko muri iki gihugu tariki 18 Ukwakira 2023, asaba ko iyo nzira yakwifashishwa mu kugeza ubufasha muri Gaza ku basivili bavanywe mu byabo n’iyi ntambara, ihanganishije Israel n’abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas.

Umuvugizi w’Ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu cya Misiri, yatangaje ko Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sissi, na Perezida Joe Biden bumvikanye ko bagomba gushaka uko bageza imfashanyo ku bari muri Gaza.

Perezida Joe Biden avuga ko ibikorwa byo kugeza imfashanyo ku basivili bari muri Gaza, bizagirwamo uruhare na Misiri, Palestine, Israel ndetse na Amerika n’indi miryango itabara imbabare, ariko ibyo bikazashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’Abibumbye.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, nabyo byatangaje ko Israel yemereye ubufasha igihugu cya Misiri, bwo kwinjiza imfashanyo muri Gaza ikoresheje uwo mupaka wa RAFA.

Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiye tariki 8 Ukwakira 2023 mu masaha y’igitondo, aho mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bakoresheje inzira y’ubutaka.

Ingabo za Israel zahise zitangira kugenzura ahantu hose ku mupaka na Gaza, nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa Hamas uyigabyeho igitero gikomeye. Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yategetse ko Gaza ihagarikirwa ibikorwa birimo umuriro, ibiribwa, gaz, amazi n’ibindi bintu byifashishwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Gaza yarashweho bikomeye
Gaza yarashweho bikomeye

Kuva iyi ntamabara yakubura, abayobozi ba Palestine batangarije abaturage ko Gaza itagifite ibikomoka kuri Peteroli, ibiribwa n’imiti.

Gutanga inzira yo kugeza imfashanyo ku mpunzi ziri muri Gaza, bizafasha abaturage kudakomeza kugirwaho ingaruka n’iyi ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka