Israel yahakanye ibyo iregwa na Afurika y’Epfo

Israel yavuze ko Afurika y’Epfo yavuze ibintu uko bitari na gato mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICJ).

Afurika y'Epfo ishinja Israel gukora Jenoside muri Gaza
Afurika y’Epfo ishinja Israel gukora Jenoside muri Gaza

Afurika y’Epfo yemeje ko Israel irimo gukora Jenoside ku Banya-Palestine mu ntambara irimo kubera muri Gaza. Yongeyeho ko Israel ifite umugambi wo "gusenya" Gaza kandi uwo mugambi ukaba uturuka hejuru mu bategetsi b’icyo gihugu.

Afurika y’Epfo yanasabye urwo rukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutegeka Israel guhagarika ibitero byayo. Urukiko rwa ICJ ni rwo rukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye (UN), rukaba rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi.

Ni urukiko ruca imanza mpuzamahanga ku bihugu by’ibinyamuryango, harimo na Israel na Afurika y’Epfo.

Inkuru yatangajwe na BBC ivuga ko Umunyamategeko uhagarariye Leta ya Israel, Tal Becker, yabwiye urukiko rwa ICJ ko Igihugu cya Afurika y’Epfo cyavuze ibintu uko bitari na gato mu ntambara irimo kuba hagati Israel na Palestine.

Israel yiregura muri urwo rubanza, tariki 12 Mutarama 2024, yavuze ko ibyo Afurika y’Epfo yayireze, yabivuze uko bitari , ndetse ibyo ishinjwa byose irabihakana yivuye inyuma, kuko isanga nta shingiro bifite.

Tembeka Ngcukaitobi, uhagarariye Afurika y’Epfo muri urwo rukiko, yabwiye urwo rukiko (ICJ) ko intego ya Israel yo gukora Jenoside igaragara uhereye ku kuntu ibitero bya gisirikare birimo birakorwa.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’iburanisha ryabereye i La Haye, Ronald Lamola uhagarariye ubutabera muri Afurika y’Epfo, yavuze ko igihugu cye cyizeye ko ikirego cyatanze muri ICJ kirega Israel, ari ikirego gifite ishingiro.

Afurika y’Epfo yavuze ko hafi 85% by’abaturage ba Gaza birukanywe mu nzu zabo, kimwe cya kane cy’abo baturage bafite ikibazo cy’inzara gikabije, ndetse n’igice kinini cya Gaza cyarasenyutse.

Afurika y’Epfo ibona ko ibyo bikorwa bya Israel muri Palestine ari Jenoside kandi imaze imyaka myinshi itegurwa, kandi bitari no mu rwego rwo kwihorera kuri Palestine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka