Menya imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize EAC

Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC yabereye Arusha muri Tanzania ku cyicaro cyawo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 yafatiwemo imyanzuro itandukanye.

Ingabo za EAC ntizizava muri Congo
Ingabo za EAC ntizizava muri Congo

Uko byari biteganyije ni uko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagombaga kuva muri congo tariki 8 Ukwakira 2023 ariko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bifuje ko ingabo zakongererwa igihe kuko kuhava baba batereranye abaturage bari mu ntambara.

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko bidakwiye ko ingabo za EAC zisiga abaturage b’Intara ya Kivu y’Amayaruguru mu kaga, ahubwo ko hakazarebwa uburyo izi ngabo zikorana n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC mu kugarura no kubungabunga umutekano.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama n’uko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko Somalia iba igihugu cya 8 kigize uyu muryango hagendewe ku ngingo ya 3 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iyi nama hemejwe ko igihugu cya Sudani y’Epfo kigiye kuyobora uyu muryango gisimbuye igihugu cy’u Burundi cyari kimaranye umwaka izi nshingano.

Sudan y'epfo ni yo igiye kuyobora umuryango wa EAC
Sudan y’epfo ni yo igiye kuyobora umuryango wa EAC

Ibihugu bigize EAC, birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyi nama, yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku bikorwa bigamije guteza imbere uyu muryango.

Mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda yabanje gushimira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wakiriye Abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Yanashimiye Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye wari umaze igihe ayobora EAC.
Yanahaye ikaze Somalia yakiriwe muri uyu muryango kandi avuga ko u Rwanda n’uyu muryango bahaye ikaze Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr usimbuye Evariste Ndayishimiye mu kuyobora EAC.

Ati: “ Ndashimira umuyobozi wushe ikivi Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye Perezida w’Uburundi ku bwitange bwe mu kuyobora uyu muryango. Ndashaka nanone gushimira umuyobozi mushya Salva Kirr Perezida wa Sudani y’Epfo. Ndashaka gukoresha uyu mwanya mpa ikaze umunyamuryango mushya ari we Repubulika yunze ubumwe ya Somalia.”

Inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukorana neza n’ibindi bihugu bigize uyu muryango ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi bushya bw’uyu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndibaza, kigalitoday.com mwaba mufite irindi tangazo ry’imyanzuro y’inama itandukanye n’iyo twabonye ku bindi bitangazamakuru! Musigaye muducanga, ntitukimenya ibyo dufata nk’ukuri!

Mateso Kagarama yanditse ku itariki ya: 26-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka