Indege za Kenya Airways zabujijwe kujya muri Tanzania

Tanzania na yo yafashe icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’.

Itangazo ryasinywe na Hamza Johari, Umuyobozi mukuru wa ‘Tanzania Civil Aviation Authority’, rivuga ko Tanzania yafashe ibyo Kenya yakoze byo kwanga kwakira indege zayo z’imizigo, nko kwica amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’ingendo z’indege.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ iby’indege za gisivili ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 rigira riti “Tanzania Civil Aviation Authority’ mu izina ry’ubuyobozi bwa Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania, yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege zitwara abagenzi za Kenya Airways (KQ), hagati ya Nairobi na Dar es Salaam … bikazatangira kubahirizwa guhera ku itariki 22 Mutarama 2024”.

Rirongera riti "Ibyo bikozwe nk’uburyo bwo gusubiza icyemezo cya Repubulika ya Kenya, cyo kwanga ubusabe bwa Tanzania bwo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’, ibyo bikaba binyuranyije n’ibitegenywa mu gice cya 4 (Section 4) cy’amasezerano (MoU), yerekeye iby’indege hagati y’ibihugu byombi yasinywe ku itariki 24 Ugushyingo 2016, asinyiwe i Nairobi muri Kenya”.

Hashingiwe kuri icyo cyemezo, iryo tangazo rikomeza rivuga ko nta ndege zitwara abagenzi za Kenya Airways zizakorwa hagati ya Nairobi na Dar guhera tariki 22 Mutarama 2024.

The Citizen yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe na Tanzania kizagira ingaruka kuri Kenya Airways, yari isanzwe ikora ingendo nyinshi zijya n’iziva muri Tanzania mu cyumweru, ndetse abagenzi benshi bakora ingendo hagati y’ibyo bihugu bituranye, bakaba bakoresha Kenya Airways.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka