Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura i Kibumba

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), yongeye kubura ku mugoroba tariki 21 Mutarama 2024, muri Teritwari ya Nyiragongo ahitwa i Kibumba.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura i Kibumba
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura i Kibumba

Imirwano yatangiye saa kumi n’imwe ahazwi nka Kanyamahura, Antene na Ruhunda no mu nkengero z’imisozi yaho, abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko babona masasu menshi kandi avugira ahantu hatandukanye.

Kibumba iri ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, ikaba imaze igihe iyobowe n’abarwanyi ba M23, kuva ingabo za EACRF zava mu bice zari zisanzwe zicungira umutekano.

Ingabo za FARDC zimaze igihe zitegura kugaba ibitero ku barwanyi ba M23 bari muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo, Brig Gen Ilunga Jacques ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, tariki 20 Mutarama yatangaje ko bagiye kwisubiza ibice byafashwe na M23.

Yagize ati "Turabwira abaturage bose ko tugiye kwisubiza ibice byafashwe na M23, turasaba abarwanyi gushyira intwaro hasi bakishyikiriza ingabo."

Umunyamakuru wa Kigali Today yamenye ko ingabo za FARDC, zari zateguye kugaba ibitero ku barwanyi ba M23 bari Nyiragongo mu gitondo tariki 22 Mutarama 2024, none imirwano ibaye mbere y’igihe cyateganyijwe.

Ubuyobozi bw’inyeshyamba za M23 buherutse gushyiraho isaha y’ingendo, aho imirimo yose yemerewe gutangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00), igahagarara saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30).

Umuvugizi w’abarwanyi ba M23 Maj Willy Ngoma, yabwiye Kigali Today ko babikoze kugira ngo barinde ubuzima bw’abaturage bashinzwe kurinda.

Yagize ati "Twahagaritse intambara ariko Leta ya Kinshasa itugabaho ibitero bitunguranye, kandi bihitana abaturage. Bagiye bamisha ibisasu ku baturage, kandi biboneka ko biba mu buryo butunguranye. Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu, ni yo mpamvu twabasabye ko bagira igihe cyo gukora n’igihe cyo guhagarika ibikorwa tukabacungira umutekano."

Maj Willy Ngoma avuga ko ibikorwa byose n’ingendo bigomba kuba byahagaze saa kumi n’ebyiri n’igice haba ingendo, insengero, utubari, abantu bakaba bageze mu ngo zabo.

Imirwano ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, yari isanzwe muri Teritwari ya Masisi mu bice bya Sake, ariko byimukiye muri Teritwari ya Nyiragongo ku bilometero bicyeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi.

Abaturage batuye muri iyi mirenge babwiye Kigali Today ko amasasu arimo kuraswa i Kibumba atarimo kubageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimiye ku nkuru mutugeza ho.

Kagenzi Callixte yanditse ku itariki ya: 25-01-2024  →  Musubize

Turabashimiye ku nkuru mutugeza ho.

Kagenzi Callixte yanditse ku itariki ya: 25-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka