Imirwano hagati ya M23 n’abo bahanganye igeze i Rubaya

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 butangaza ko bwongeye gufata ibice bitandukanye muri Teritwari ya Masisi, uduce twegereye ibirombe by’amabuye y’agaciro i Rubaya.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC igeze i Rubaya
Imirwano hagati ya M23 na FARDC igeze i Rubaya

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo, FARDC, mu gitondo tariki 2 Gashyantare 2024 yazindukiye mu nkengero z’umujyi wa Mweso, Mushaki na Karuba.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 yatangaje ko ingabo za FARDC zirimo gukoresha ibisasu biremereye n’indege zitagira umupilote, mu kurasa M23 mu bice iherereyemo muri Masisi.

Agira ati “Imbaraga za Kinshasa zishyize hamwe na FDLR, abacanshuro, ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC na Wazalendo, bazindutse barasa mu bice birimo abaturage benshi muri Mweso, Mushaki na Karuba. M23 ikaba ikomeje kurinda abaturage no kwirukana izi ngabo ifata uduce ziherereyemo.”

Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma, avuga ko ingabo za FARDC zatakaje uduce turimo Rushago, Majagi, Kabashumba, Kazinga na Kagano ndetse imirwano ikomereje mu nkengero z’umujyi wa Mweso.

Imirwano mu duce twa Rushago na Kagano, iratanga amahirwe kuri M23 yo kugera mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan i Rubaya, bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi na Mai Mai, zihurije mu ihuriro rya Wazalendo.

Abatuye mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko ingabo za SADC, zirimo gukoresha indege n’ibibunda bikomeye mu kurasa kuri M23.

Ikarita igaragaza ibice bimaze gufatwa na M23
Ikarita igaragaza ibice bimaze gufatwa na M23

Richard Salire, umuturage uri i Mweso, avuga ko imirwano ikomeye ndetse abaturage bihishe, ati “ubwoba bwatwishe, abantu bahungabanye, ubu twihishe munsi y’ibitanda.”

Mu gihe benshi bazi ko imirwano irimo yegera umujyi wa Sake na Goma, abarwanyi ba M23 berekeje imirwano i Rubaya na Ngungu.
Naho abaturage batuye mu duce twa Nambi na Kabase bahunze berekeza ahitwa Bweremana ihuza Intara ya Kivu y’amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyoharicyurwanira ningobwa gutsinda

Innocent ngenda yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Ubu mberereye hafi yumupaka wu rwanda na congo ibugeshi,ndabona M23 ifite imbaraga zidasanzwe kuko irikugwana nibihugu bisaga bine, leta ya congo igomba guhagarika imiryano ikaganira na M23 iberenze ibyo M23 irafata ahababaza (goma) nihafata bazemera kbs.

Turinayo elie yanditse ku itariki ya: 4-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka