Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byikuye muri CEDEAO

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byatangaje ko bivuye mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), washinzwe mu 1975 ushyiriweho gushyigikira ubutwererane hagati y’ibihugu biwugize.

Abakuru b'ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso
Abakuru b’ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso

Itangazo ryasinyweho n’ubuyobozi bw’ibyo bihugu uko ari bitatu ku itariki 28 Mutarama 2024, rigira riti "Nyuma y’imyaka 49 Umuryango ubayeho, abaturage ba Burkina, ba Mali n’aba Niger, bababajwe cyane no kubona ukuntu umuryango wabo wagiye kure, ugatandukira amahame y’abawushinze bari bafite umutima wo gukunda Afurika”.

France 24 yatangaje ko tariki 29 Mutarama 2024, mu masaha y’umugoroba, ari bwo Mali, Niger na Burkina Faso byohereje inyandiko imenyasha ku mugaragaro CEDEAO (notification formelle) ko ibyo bihugu uko ari bitatu byikuye muri uwo muryango.

Kwivana muri uwo muryango kw’ibyo bihugu uko ari bitatu, bije nyuma y’ubwumvikane buke bwari bumaze iminsi buri hagati y’uwo muryango n’Abasirikare bayoboye ibyo bihugu, nyuma yo gukora za ‘Coup d’Etat’ zakozwe muri Mali, muri Burkina Faso no muri Niger.

Tariki 18 Kanama 2020, nibwo Perezida wayoboraga Mali, Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare, bikaba byaramaganwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Algéria n’ibindi, ariko ku ikubitiro CEDEAO ni wo wasohoye itangazo ryamagana ubwo butegetsi bw’igisirikare, rivuga ko "uwo muryango wamaganye bidasubirwaho ubutegetsi bw’igisirikare, ko ubutegetsi bugomba guhita busubizwa mu maboko ya Perezida watowe n’abaturage”.

Nubwo uwo muryango wari washinzwe ugamije guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu biwugize, ariko nyuma waje kongeraho n’amahame ya politiki, harimo irijyanye n’imiyoborere myiza ryo ku itariki 21 Ukuboza 2001, rigira riti "Impinduka zose zidakurikije Itegeko Nshinga zirabujijwe, kimwe n’uburyo bwose budakurikije Demokarasi bwo kugera ku butegetsi no kubugundira”.

Kujya ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga muri ibyo bihugu bya Mali, Burkina Faso na Niger, ni byo byatumye Umuryango wa CEDEAO ugirana ibibazo n’abategetsi babiyoboye muri iki gihe, bivamo kuba byanzuye kuwuvamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka