Hamas yarekuye abagore babiri ba Israel yari yarafashe bugwate

Umutwe wa Hamas watangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, warekuye abagore babiri bageze mu kigero cy’izabukuru bakomoka muri Israel, mu bo wari warafashe bugwate muri Gaza.

Abarekuwe na Hamas
Abarekuwe na Hamas

Abarekuwe ni Yocheved Lifshitz w’imyaka 85 na Nurit Cooper w’imyaka 79 y’amavuko, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press byabitangaje.

Mu mashusho yerekanywe kuri televiziyo ya Misiri, agaragaza aba bagore bombi bakurwa muri Gaza ahitwa Rafah banyuzwa mu Misiri, aho bashyizwe mu modoka itwara abarwayi mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo.

Aba bagore bombi, hamwe n’abagabo babo, bashimuswe bavanywe aho bari batuye mu gace ka Kibbutz hafi y’umupaka wa Gaza, ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israel ku ya 7 Ukwakira 2023.

Kugeza ubu nubwo aba bagore barekuwe, abagabo babo barimo ufite imyaka 83 na 84, ntibararekurwa.

Leta ya Amerika yagaragaje ko itewe impungenge no kuba ubushyamirane hagati ya Israel na Hamas bukomeje gufata indi ntera, ndetse bukaba bumaze guhitana ubuzima bwa benshi. Kugeza ubu abaturage barenga Miliyoni 2.3 bakeneye ubutabazi bw’ibanze burimo ibyo kurya, imiti ndetse n’amazi.

Amerika yasabye Israel guhagarika ibitero iteganya kugaba ku mutwe wa Hamas, mu rwego rwo gutanga agahenge no kugira ngo habeho umwanya w’ibiganiro ku irekurwa ry’abantu benshi, magingo aya bafashwe bugwate n’uyu mutwe.

Amakuru avuga ko umutwe wa Hamas nta ngurane wahawe kugira ngo urekure aba bagore wari umaze igihe warashimuse, bikavugwa ko barekuwe ku bw’ibiganiro by’ubuhuza byagizwemo uruhare na Leta ya Qatar.

Kugeza ubu umutwe wa Hamas n’abandi barwanyi bo muri Gaza, bivugwa ko bafashe bugwate abantu bagera kuri 220, barimo umubare w’abanyamahanga batazwi ndetse n’abafite ubwenegihugu bubiri.

Kugeza ubu kandi Israel irashinjwa gufunga imipaka yayo igatuma abakeneye ubutabazi bw’ibanze butabageraho, ndetse Umuryango w’Abibumbye watangaje ko imodoka zawo zikwirakwiza ubutabazi zabuze aho zivana lisansi yo kwifashisha, kuko zitemererwa kwinjira muri Israel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka