Hamas yamaze kurekura abaturage ba Israel yari yarashimuse

Umutwe wa Hamas wamaze kurekura abantu yafashe bugwate 24 harimo Abanya-Israel 13, Abanya Thailand 10 n’Umunya Philippine 1 nyuma y’amasezerano y’agahenge k’iminsi ine Israel yasinyanye n’umutwe wa Hamas nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yabitangaje.

Bamwe mu barekuwe na Hamas
Bamwe mu barekuwe na Hamas

Kurekura Abanya Israel byatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 24 Ugushyingo 2023 nkuko byari bikubiye mu masezerano y’impande zombi yo gutanga agahenge k’iminsi ine hagakurikiraho guhererekanya abashimushwe ku mpande zombi Israrel nayo yahise irekura Abanyepalesitina 39.

Abarekuwe babanje gusuzumwa mu bitaro byo mu Misiri kugira ngo babapime barebe ubuzima bwabo uko buhagaze mbere y’uko bajyanwa mu gihugu cya Israel.
Mu barekuwe harimo abana n’abagore bakaba bajyeze muri Israel babifashijwemo n’umuryango utabara imbabare Croix rouge.

Mu barekuwe harimo abagore n'abana
Mu barekuwe harimo abagore n’abana

Muri aya masezerano yahagarariwe na Qatar, bitegekanyijwe ko impfungwa za Israel 50 hamwe n’iza Palestina 150 zizarekurwa mu minsi ine y’agahenge ibihugu byombi byemeranyijweho.

Aya masezerano aravuga ko Israel izahagarika ibitero yagabaga muri Gaza mu gihe cy’iminsi ine gusa ariko yo Israel ikavuga ko iyi minsi ishobora kwiyongera mu gihe nibura Hamas yarekura abantu 10 buri munsi mubo yashimuse.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko hamaze kurekurwa abafashwe bugwate barimo abana n’abagore.
Ati“Israel yiyemeje kubohoza abafashwe bugwate na Hamas bose ibyo ndabishimangira ko tuzabazana bose kuko ariyo ntego dufite”.

Imodoka za croix rouge ni zo zatwaye abarekuwe
Imodoka za croix rouge ni zo zatwaye abarekuwe

Muri aka gahenge k’iminsi ine, amakamyo 60 atwaye imfashanyo yamaze kwinjira muri Gaza kugira ngo zihabwe abakuwe mu byabo n’iyi ntambara.

Gusa muri aka gahenge nta muturage wa Palesitina wakuwe mubye n’intambara wemerewe gusubira mu rugo rwe kuko basabwe ko bagomba kuguma mu bice bahungiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka