Haiti: Guverinoma yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe

Guverinoma ya Haiti yatangaje ko igihugu ubu kiri mu bihe bidasanzwe (state of emergency) mu rwego rwo kubanza gushaka igisubizo ku mirongo y’itumanaho mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Port-au-Prince ryangiritse, bikavamo kuba hari gereza ebyiri zagabweho ibitero, abantu batanu barapfa, imfungwa 4000 baratoroka.

The Independent cyatangaje ko muri uwo Murwa mukuru wa Haiti, hamaze iminsi hari imvururu ziterwa n’udutsiko tw’amabandi, dukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano nyuma y’uko umwe mu bayobozi b’utwo dutsiko tw’amabandi atangaje ko agomba gukura ku butegetsi Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Haiti, kuri uyu wa mbere taiki 4 Werurwe 2024, rivuga ko mu rwego rwo kugarura ituze mu gihugu, Guverinoma ishyizeho amasaha y’umukwabu, mu Burengerazuba bw’igihugu (West territory, kandi bigahita bitangira kubahirizwa, mu gihe cy’amasaha 72 ashobora no kongerwa.

Iryo tangazo rigira riti, “ Amasaha y’umukwabu, ni hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, guhera ku wa mbere tariki4 kugeza ku wa gatatu tariki 6 Werurwe 2024”.

Nibura abantu batanu nibo bishwe naho ibihumbi by’imfungwa bahunga gereza nkuru ya Haiti, nyuma y’uko igabweho igitero n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro mu masaha y’ijoro.

Abenshi mu bafunguwe muri iyo gereza, harimo n’abari bakurikiranyweho kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moïse wishwe mu 2021.

Imvururu ziterwa n’uwo dutsiko tw’amabandi zarushijeho kwiyongera mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Minisitiri w’intebe wa Haiti yerekezaga i Nairobi muri Kenya, mu biganiro byo gushaka Abapolisi baza muri Haiti guhangana n’ayo mabandi .

Ku wa gatanu tariki 1 Werurwe 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko we na Minisitiri w’intebe wa Haiti , basinyanye amasezerano kandi ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo Abapolisi boherezwe vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka