Guverineri wa Florida yanze umushinga w’itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Guverineri wa Florida Ron DeSantis, yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko (veto) mu kwanga umushinga w’itegeko ry’aho muri Florida rigamije kubuza abataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Guverineri wa Florida, Ron DeSantis
Guverineri wa Florida, Ron DeSantis

Hari hashize ibyumweru uko gutambamira umushinga w’itegeko bitegerejwe, kuko uwo Guverineri uturuka mu ishyaka ry’Aba-Republican yari yagaragaje ko inyandiko yemejwe n’abashinzwe amategeko ba Leta ya Florida ikeneye kuvugururwa.

Ron DeSantis, yavuze ko impamvu yanze ko uwo mushinga w’itegeko ukomeza, ari uko Abadepite barimo kwiga ku rindi tegeko rishya rizaha ubushobozi ababyeyi kurushaho ku bijyanye no kugira ngo abana bakoreshe imbuga nkoranyambaga ugereranyije n’itegeko ryari risanzwe.

Ku rubuga rwa X, Guverineri DeSantis yagize ati, "ni ngombwa kurinda abana ingaruka zijyana n’imbuga nkoranyambaga, ariko ni kandi ni ngombwa no gushyigikira ababyeyi mu gukomeza kugira uburenganzira bwa kibyeyi, bakagumana ubushobozi nk’abantu bakuru bwo kugaragaza ibitekerezo byabo mu buryo butagaragara”.

“Nkeka ko umushinga mushya w’itegeko uzita kuri ibyo byose bifatwa nk’iby’ibanze, kandi ukaba uzemezwa bidatinze”.

Uwo mushinga w’itegeko Guverineri wa Florida yanze, wateganyaga ko imbuga nkoranyambaga zigomba kubuza abana bataruzuza imyaka 16 kuzifunguraho konti, no gufungwa konti bikekwa ko ari izafunguwe n’abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Inyinshi mu mbuga nkoranyambaga zisaba ku umuntu afite nibura imyaka 13 y’amavuko kugira ngo yemererwe kuzifunguraho konti, ariko iryo bwiriza ngo biroroshye kutaryubahiriza nk’uko byatangajwe na Notre Temps cyandikirwa mu Bufaransa.

Ron DeSantis yakomeje kugaragaza kenshi ko ababyeyi ari bo bagombye kugira inshingano zo kugenzura ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana babo kurusha uko byaba inshingano z’abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka