Guinea Conakry: Guverinoma yasheshwe

Muri Guinea Conakry, ubutegetsi bwasheshe Guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshyashya, nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’iki gihugu.

Perezida wa Guinea, Col Mamady Doumbouya
Perezida wa Guinea, Col Mamady Doumbouya

Tariki 19 Gashyantare 2024, Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi ya Guinea Conakry, Amara Camara, yatangaje mu buryo butunguranye ko Guverinoma yasheshwe, ariko ntiyavuga impamvu y’iryo seswa.

Yagaragaye muri videwo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidanse ya Guinea, avuga ko abayobozi barimo abanyamabanga bakuru ba Leta n’abungirije, aribo bazakomeza imirimo yakorwaga n’Abamisitiri kugeza igihe hazagiraho indi Guverinoma nshya.

Iki gihugu kimaze igihe kiyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwari buriho, kuva mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2021.

Umuryango w’Ubukungu wo mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), umaze igihe wotsa igitutu ubutegesti bw’igisirikare usaba ko butegura amatora bidatinze, bugasubizaho ubutegetsi bw’abasivili.

Tariki 22 Ukwakira 2022, impande zombi zemeranyijwe ko inzibacyuho izamara amezi 24 gusa.

Ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Guinea bwagiye bufatirwa ibihano n’Abakuru b’Ibihugu bigize CEDEAO/ECOWAS, ubwo Perezida Alpha Condé wa Guinea yahirikwaga ku butegetsi bahise bateranira mu nama idasanzwe biga ku kibazo cya kudeta yari imaze amasaha 72, maze bafatira ibihano abayikoze.

Icyo gihe CEDEAO yamaganye itizigamye impinduka iyo ari yo yose yashingira ku buryo budakurikije Itegeko Nshinga, ndetse ko inenze cyane abahiritse ubutegetsi.
Tariki ya 1 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’ingabo za Guinea, Col Mamady Doumbouya, ari na we wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwariho muri Guinea, yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu.

Col Doumbouya w’imyaka 41, ni we wahise ajya ku butegetsi nyuma y’ihirikwa rya Alpha Condé.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka