Gaza: Baratabariza abaheze mu bitaro byarashweho

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryasabye Israel guhagarika byihuse ibitero bikomeje guhitana imbaga muri Gaza, nyuma yo kurasa ku bitaro bibiri bikomeye muri iyi ntara hagapfa abarwayi n’abaganga, ndetse abandi benshi bakabura uko bahunga.

Ibitaro bya Al-Quds byahagaritse kwakira abandi barwayi
Ibitaro bya Al-Quds byahagaritse kwakira abandi barwayi

Ibi bitaro ni ibya Al-Shifa n’ibya Al-Quds bikaba ari byo bikomeye muri Gaza mu kwakira abantu benshi. Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2023, ibitero bya Israel kuri ibi bitaro byari bimaze guhitana abaganga batatu n’abarwayi 12, harimo n’abana batatu bari bavutse badakuze ndetse bihagarika kwakira abandi barwayi, kuko hari ikibazo cyo kubura imiti n’umuriro w’amashanyarazi n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

Ikinyamakuru Al Jazeera cyanditse ko muri ibi bitaro harimo abarwayi ndetse n’abandi bakozi babyo babuze uko bahunga, kandi bari mu mibereho mibi imbere mu bitaro.

Dr Nidal Abu Hadrous, umwe mu baganga bakora mu biatro bya Al-Shifa, yavuze ko hakenewe ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bw’ababirimo buri kurushaho kujya mu kaga ku bwo kubura amazi, amashanyarazi n’uburyo bwo gusohoka.

Ati “Ntabwo ibi bishobora kumara igihe kinini. Hakenewe ubutabazi bwihuse bwo gufasha abakozi n’abarwayi barimo”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati “Isi ntishobora gukomeza guceceka mu gihe mu bitaro hasanzwe harengera ubuzima harimo kubera ubwicanyi, kwangirika no gutakaza ikizere. Muhagarike kurasa nonaha”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko ibitaro bya Al-Shifa bitarimo gutangirwamo serivisi z’ubuvuzi nk’uko byari bisanzwe, kuko iminsi ibaye itatu nta mashanyarazi, murandasi n’ibindi by’ingezi.

Uruhande rw’igisirikare cya Israel, ku itariki 12 Ugushyingo 2023 rwavuze ko rwahungishije abana bari bavutse, ndetse rukazana litiro 300 z’ibitoro mu bitaro mu rwego rwo kurengera ubuzima, ariko umutwe wa Hamas wamaganiye kure ayo makuru uvuga ko iyo ari poropaganda ya Israel yo kujijsha Isi, ko icyo yakoze muri ibyo bitaro ahubwo ari ukurasa ahantu hose.

Umuryango WHO uvuga ko muri rusange muri Gaza, habarurwa abarwayi 600-650, abakozi mu bitaro 200-500 ndetse n’ababarirwa mu 1,500 bahungiye mu bitaro ariko bose bakaba ubu bari mu byago byo kubura uburyo bwo guhunga.

Ni mu gihe ibitaro 35 muri Gaza byahagaritse gukora kuva intamabara yatangira ku itariki 7 Ukwakira 2023, naho Abanyapalestina bagera ku 11,078 bamaze kuyigwamo nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri iyi ntara ibitangaza.

Muri abo barwayi habarwamo abana b’impinja 36 bari mu byago byo kubura ubuzima, kuko bari basanzwe bitabwaho kuko bavutse badakuze nk’uko inzego z’ubuzima muri Gaza zibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka