Gabon: Uwahoze ari umugore wa Ali Bongo yatawe muri yombi

Sylvia Bongo Ondimba Valentin, umugore wa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon yafunzwe, aho akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta mu gihe umugabo we yayoboraga Gabon.

Sylvia Bongo Ondimba n'uwahoze ari umugabo we Ali Bongo Ondimba
Sylvia Bongo Ondimba n’uwahoze ari umugabo we Ali Bongo Ondimba

Sylvia Bongo yatawe muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023 n’urukiko rwo muri Gabon rumushinja kunyereza umutungo wa Leta.

Muri Nzeri 2023 nibwo yatangiye gukurikiranywaho ibyaha bya ruswa
nyuma y’aho umugabo we ahiritswe ku butegetsi.

François Zimeray, umunyamategeko wunganira Sylivia Bongo yatangaje ko uyu mugore yatawe muri yombi mu buryo bunyaranyije n’amategeko.

Iri tabwa muri yombi rya Madamu wa Ali Bongo rikurikiye iry’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin, uherutse guhamwa n’ibyaha bya ruswa hamwe no kunyereza umutungo wa rubanda.

Sylvia ibyaha akurikiranyweho ngo yabikoze igihe umugabo we Ali Bongo yagiraga uburwayi bwa ‘Stroke’ uyu mugore aba ariwe usigara akora inshinga ze akaba ari nacyo gihe urukiko ruvuga ko yakozemo ibyo byaha.

Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi akimara gutsinda amatora. Igisirikare cya Gabon cyatangaje ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wari watangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu.

Itsinda ry’abasirikare bahiritse Ubutegetsi ryatangaje ko batemerera Ali Bongo gukomeza kuyobora Gabon n’ubwo byari biherutse gutangazwa ko ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika.

Ubuzima bwa Ali Bongo Ondimba w’imyaka 64 y’amavuko ntabwo busanzwe bumeze neza kuko yigeze kubagwa mu bwonko.

Perezida Ali Bongo yagiye ku butegetsi abusigiwe na se Omar Bongo Odimba watabarutse mu mwaka wa 2009.

Kuva yahirikwa ku butegetsi abo mu muryango we batangiye gukurikiranwa ngo baryozwe ibyaha bakoze ubwo yari Perezida w’iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka