France: Kwikanga ibisasu byahagaritse akazi ku bibuga by’indege mu mijyi itandatu

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatatu, ubutumwa bwa email bwisukiranyije mu dusanduku tw’abayobozi b’ibibuga by’indege hirya no hino mu Bufaransa, aho uwa bwohereje utaramenyekana kugeza ubu, yavugaga ko hari ibibuga by’indege bitandatu byo mu gihugu bishobora guturikiraho ibisasu.

Iyi nkuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi birimo Tribune de Genève, Quest France, Le Monde na Europe 1, iravuga ko imijyi yatewe ubwoba muri izo email ari Toulouse, Nice, Lyon, Lille, Rennes, na Nantes.

Abayobozi b’ibibuga by’indenge byo muri iyo mijyi birinze gutesha agaciro ayo makuru ahubwo bihutira guhungisha abagenzi n’abakozi ubuzima busa n’ubuhagaze umwanya utari muto kugira ngo batangire gusaka mu bice byose by’ibibuga no mu bagenzi.

Ibyo byatumye habaho gukererwa cyane ku bibuga bya Lille, Lyon, na Toulouse ari nako abantu bakomeza kwinuba kubera gushyirwa mu gihirahiro.

Ku kibuga cya Nice ho byaje kuba agatereranzamba nyuma y’uko abashinzwe umutekano babonye umuzigo udafite nyirawo ku muryango basohokeramo nimero 1 (Terminal 1), bituma hari abagenzi bamwe batabwa muri yombi, ariko nyuma y’iperereza ryimbitse ibintu byasubiye mu buryo, akazi ko kibuga gakomeza nk’ibisanzwe.

Uko gukurwa umutima n’iterabwoba ry’ibisasu bibaye mu gihe mu Bufaransa n’ubundi havugwa ibibazo by’umutekano, hakaziramo n’intambara ya Isiraheli na Hamas, iyicwa ry’umwarimu wo mu mujyi wa Arras mu gitero bikekwa ko ari icy’ubwiyahuzi bwa kiyisilamu; bikaba byatumye umutekano urushaho gukazwa hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka