EU yasabye DRC guhagarika imvugo zihembera urwango, ishyigikira inzira y’ibiganiro

Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi (EU) yagaragaje ibyakorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho asaba Leta ya Kinshasa guhagarika imvugo zihembera urwango, ahubwo bakayoboka ibiganiro.

Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n'Amahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU)
Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU)

Josep Borrell Fontelles yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ubabajwe no kwiyongera kw’abasirikare no kwiyongera kw’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’ingaruka biri kugira ku baturage.

Akomeza avuga ko kwiyongera kw’ibikorwa by’ihohoterwa n’urugomo byatumye abaturage benshi bava mu byabo kandi ntibabona uko bagezwaho ubutabazi, ndetse ibikorwa by’ihohoterwa bikaba bigira ingaruka ku burenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu ntiyubahirizwe.

Avuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wongereye ubushobozi mu gutabara abari mu kaga ndetse utanga miliyoni 100 z’amayero mu 2023, ariko benshi mu bagirwaho ingaruka n’intambara ntibagerwaho n’ubutabazi bitewe n’imirwano ikomeje kwiyongera.

Agira ati “Twifatanyije n’umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat watangaje tariki 21 Gashyantare 2024 ko nta gisubizo cya gisirikare cyakemura iki kibazo.”

Akomeza agira ati “Uburyo bw’ibiganiro bya politiki byuzuye bishobora gukemura ibibazo by’umutekano muke kandi byakorwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’inama ya Luanda na Nairobi mu kubahiriza ubusugire, ubumwe n’ubuhahirane mu bihugu bigize Akarere.”

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ukomeje kwamagana ibikorwa by’imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, ugasaba imitwe yitwaza intwaro guhagarika imirwano.

Leta ya Kinshasa isabwa guhagarika inkunga n’ubufatanye n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, igaharanira kurinda abaturage bayo, ndetse ubuyobozi bwa DRC bukagenzura ko amabwiriza yahaye FARDC yo kwitandukanya na FDLR yubahirizwa.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi usaba ko imvugo zihembera urwango n’ivangura ry’amoko zihagarara kuko zifatwa nka nyirabayazana wa Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kwibukwa ku nshuro ya 30.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wabitangaje mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yari ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi aho yagiye gusaba ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ateshwa agaciro.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uvuga ko amasezerano wagiranye n’u Rwanda mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro azibanda ku mahame yashyizweho arimo kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro no gukorera mu mucyo, hamwe no kurwanya icuruzwa ry’amabuye y’agaciro rinyuranyije n’amategeko.

Josep Borrell avuga ko uretse kuba aya masezerano barayagiranye n’u Rwanda, bayasinye na DRC.

Agira ati “Twasinye amasezerano mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na DRC n’u Rwanda, ni ubushake dufite mu gufasha Akarere k’Ibiyaga bigari mu gukemura ikibazo cy’amabuye y’agaciro mu nyungu z’ibihugu n’abatuye Akarere.”

U Rwanda ntirwigeze rwitambika ku masezerano Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wagiranye na DRC ariko yo ikomeje kugaragaza ko ayo wagiranye n’u Rwanda adakwiye, mu gihe ubufatanye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzibanda ku kugaragaza inkomoko yayo.

Perezida Félix Tshisekedi avuga ko amasezerano adakwiye ahubwo u Rwanda rugomba gufatirwa ibihano, akarushinja kwiba umutungo kamere w’igihugu cye.

Agira ati “Nishimiye uruhande ruhagazwemo n’Ububiligi rwibaza kuri aya amasezerano kuko azagenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro n’inzira anyuzwamo, kandi twizera ko bizaboneka ko akurwa muri DRC amasezerano agahagarara.”

Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’ Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yasinywe hagati ya DRC n’uyu muryango mu Kwakira 2023, akaba azafasha uyu muryango kumenya ukuri ku mabuye ava mu Karere k’ibiyaga bigari no gukuraho urwicyekwe n’ibirego bishingiye ku mutungo kamere.

Kuva mu 2012 u Rwanda rugendera ku mabwiriza ya Minisitiri No 002/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere k’ibiyaga bigari mu kubahiriza amasezerano ku Mutekano, Umutuzo n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yashyizweho umukono i Nairobi ku wa 15/12/2006 nk’uko yemejwe n’Iteka rya Perezida no 44/01 ryo ku wa 15/11/2007.

Amabuye y’agaciro arebwa akaba ari gasegereti, wolufuramu, koluta na zahabu agomba gucukurwa, gucuruzwa, koherezwa mu mahanga no kwinjira mu gihugu ari uko yubahirije amahame shingiro yose n’uburyo yubahirizwa nk’uko yashyizweho n’Inama Mpuzamahanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka