EU yahagaritse gahunda yo kuzaba indorerezi mu matora ya Perezida muri DRC

Mu gihe hasigaye ibyumweru bitatu gusa amatora ya Perezida wa Repubulika muri Congo-Kinshasa akaba, Umuryango w’Ubumwe bw’u Birayi (EU/UE), watangaje ko uhagaritse gahunda yo kuzaba indorerezi muri ayo matora.

Ibyo kutazajya muri RDC nk’indorerezi muri ayo muri matora, EU yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, igaragaza ko kuba itazajyayo, ari ibintu bitewe n’impamvu za "tekiniki”.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nibwo EU yatangaje ko indorerezi zayo mu matora zageze muri RDC , ariko ko “zitashobora koherezwa hirya no hino mu gihugu kubera impamvu z’umutekano. Ibyo bikaba bituma ubutumwa bwabo budashoboka”.

France 24 yatangaje ko abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo basaga Miliyoni 40 ari bo bateganyijwe kwitabira amatora ya Perezida ku itariki 20 Ukuboza 2023.

Kugeza ubu, abatora bazasabwa guhitamo uzayobora icyo gihugu muri manda itaha, bahitamo mu bakandida 23, barimo na Perezida Félix Tshisekedi, ushaka guhatanira indi manda, nyuma y’uko ari ku butegetsi guhera mu 2019, asimbuye Perezida Joseph Kabila.

Muri ayo matora ateganyijwe ku itariki 20 Ukuboza 2023, Félix Tshisekedi azaba ahanganye na bamwe mu bakandida bakomeye nka Martin Fayulu watsinzwe mu matora yo mu 2018. Moïse Katumbi Chapwe umucuruzi w’umuherwe, wanayoboye Intara ya Katanga, Dr Denis Mukwege, umuganga w’abagore uzwi cyane, wanahawe igihembo kitiriwe Nobel mu 2018.

Ku ruhande twa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuze ko bibabaje kumva ko EU yahagaritse gahunda yo kuza kuba indorerezi mu matora yo mu Kuboza 2023, nk’uko byatangajwe na BBC.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe itangazamakuru muri RDC yavuze ko Guverinoma "ibabajwe n’iburizwamo ry’ubwo butumwa bwa EU bwo kuza mu matora", na cyane ko EU yari yasabye kuza kuba indorerezi ku bushake bwayo.
Yongeraho ko ibyo bibaye mu gihe ibiganiro byari bikomeje hagati ya Leta ya RDC n’inzobere za EU "ku buryo bushoboka bw’iyoherezwa ry’izo ndorerezi “.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundise kutaza kwayo byahombya iki DRC? Nonese nibwo bayoboye DRC kuburyo bumvako nibataza atazaba,ahubwo DRC niyoboke uburusiya.

Yuhi yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka