DRC yasabye ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba w’Ingabo za Algeria yagiriye mu Rwanda

Ambasaderi wa Algeria muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yahamagajwe igitaraganya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.

Ambasaderi wa Algeria aganira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa DRC
Ambasaderi wa Algeria aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri DRC ryashyizwe kuri X, rigira riti “Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, Mohamed Yasid Bouzid yakiriwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, kugira ngo atange ibisobanuro ku rugendo rw’umugaba w’ingabo za Algeria, yagiriye mu Rwanda tariki 20 Gashyantare 2024.”

Tariki 19 Gashyantare 2024, Gen Saïd yageze mu Rwanda, ahura n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Saïd Chanegriha, yahuye na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, ndetse abwira itangazamakuru ati “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye, kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje, kandi muri uru ruzinduko imikoranire yacu irongererwa imbaraga."

Ubwo Ambasaderi wa Algeria yagiriraga uruzinduko mu Rwanda
Ubwo Ambasaderi wa Algeria yagiriraga uruzinduko mu Rwanda

U Rwanda rufitanye umubano n’igihugu cya Algeria ndetse muri Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, ufite icyicaro i Kigali ari we Mohamed Mellah.

Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kugira uruhare mu kwagura ubufatanye n’umubano mwiza, usanzwe uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Leta ya Kinshasa ikomeje kwangiza isura y’u Rwanda, harimo no kugaragaza kutishimira ko umubano mwiza rufitanye n’ibindi bihugu.

Urugero ruherutse ni amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihgu by’u Burayi (EU), agamije guteza imbere ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nabwo uhagarariye uyu muryango muri DRC agahita ahabamazwa mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga igitaraganya, gusobanura kuri ayo masezerano, akabwirwa ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, ahubwo ayo rugurisha ruyakura muri DRC.

General Saïd Chanegriha yahuye na Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda
General Saïd Chanegriha yahuye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda

Icyakora uhagarariye EU muri DRC, Nicolas Berlanga Martinez, yatangaje ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’uwo muryango azafasha mu kugaragaza inkomoko y’amabuye y’agaciro akurwa mu Rwanda, naho ku bibazo byo kugarura amahoro mu karere, avuga ko bikwiye gucishwa mu biganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is ridiculous,
Congo yivanga mu bibazo byurwanda ite ko turi igihugu cyigenga?
Gutumiza ambassadeur umubaza icyo yavuganye n,Urwanda ngo yaradusuye Algeria? So what?Nubwo tutamera nka DRC muri politique bakina ubona batanazi hakenewe kubaha gasopo? This is Rwanda as sovereign state,
We are not a banana republic ntawe ugomba kumenya cyangwa kwivanga muri politique yacu n,ibindi bihugu.

Kambari vitali yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka