Dr Hage G. Geingob wari Perezida wa Namibia yashyinguwe

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yageze muri Namibia ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Gottfried Geingob.

Imodoka yari itwaye umurambo wa Dr Hage G. Geingob
Imodoka yari itwaye umurambo wa Dr Hage G. Geingob

Kuva uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Geingob yakwitaba Imana, u Rwanda rwakomeje kwifatanya na Namibia mu rwego rwo gufata mu mugongo umuryango we ndetse n’abaturage b’iki gihugu.

Ibi byagaragajwe n’ubutumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yafashe mu mugongo Abanya-Namibia, by’umwihariko umugore we Perezida Dr Hage Geingob, Monica Geingos ashimangira ko ubuyobozi bwe bwaranzwe no gukorera abaturage.

U Rwanda rwakomeje kuba hafi umuryango we kuko tariki ya 10 Gashyantare 2024 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yageze muri Namibia, aho yagiye gufata mu mugongo Madamu Monica Geingos n’umuryango we, nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob.

Uwari Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yitabye Imana tariki ya 04 Gashyantare 2024, aguye mu bitaro bya Lady Pohamba byo muri Namibia aho yari amaze iminsi yivuriza.

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu, ibinyamakuru birimo na Aljazeera bikaba byari biherutse gutangaza ko Perezida Hage Geingob, yatangiye gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’aho basanze mu mubiri we utunyangingo twa kanseri.

Nyuma y’Urupfu rwe, hatambutse ubutumwa buvuga ko igihugu cya Namibia gitakaje umuyobozi witangiraga abaturage, intwari yaharaniye urugamba rwo kwibohora, wahanze Itegeko Nshinga, akaba n’inkingi ikomeye ya Namibia.

Dr. Hage G. Geingob azwiho guharanira iterambere rya Namibia
Dr. Hage G. Geingob azwiho guharanira iterambere rya Namibia

Uwari Perezida wa Namibia, Dr. Hage G. Geingob, yayoboye iki gihugu kuva mu 2015, ndetse manda ye ya kabiri byari biteganyijwe ko izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024, akaba yaritabye Imana afite imyaka 82 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nawe CANCER iramutwaye.CANCER ni indwara mbi cyane ibabaza.Yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka. Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko bible ivuga.Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abapfuye barizeraga imana,nukuvuga abirindaga gukora ibyo itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.

rukera yanditse ku itariki ya: 25-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka