Cuba: Juanita Castro mushiki wa Fidel na Raul Castro yapfuye

Juanita Castro, umwe muri bashiki ba Fidel na Raul Castro, ariko utarigeze akorana n’ubutegetsi bw’abo bombi, yapfuye ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangawe na Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI.

Mushiki wa Fidel Castro yapfuye ku myaka 90
Mushiki wa Fidel Castro yapfuye ku myaka 90

Juanita Castro, umuvandimwe wa Fidel na Raul Castro utarigeze avuga rumwe n’ubutegetsi bwabo, yavuye muri Cuba ajya kuba ahitwa i Miami mu 1964, nyuma yo kutumvikana na basaza be ku buryo igihugu cyari kiyobowe guhera mu 1959.

Juanita Castro mu nyandiko yiyandikiye, yavuze ko yakoranye n’urwego rw’ubutasi rwa Amerika ( CIA) guhera mu 1961-1964, mbere y’uko ahungira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akagendera ku izina ry’irihimbano rya ‘Donna’.

Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko ageze aho i Miami, Juanita Castro yatangiye kwamagana ku buryo bweruya kandi ku mugaragaro politiki ya basaza be bari bayoboye Cuba muri icyo gihe.

Aho muri Miami kandi yahafunguye Farumasi yakozemo imyaka myinshi kugeza atangiye ikiruhuko cy’izabukuru mu 2006.

Ikindi Juanita Castro yatangaje, ni uko atigeze yakira ikintu cyo kuba avukana n’abategetsi b’Abakomunisiti (les dirigeants communists), no kuba abarizwa mu muryango w’Abanya-Cuba bahunze igihugu cyabo, bakaba batuye muri Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

N’ubwo icyahitanye Juanita Castro kitamenyekanye, haracyekwa iza Bukuru.

Umunyamakuru Maria Antonieta Collins wari inshuti ye ya hafi, yavuze ko nta makuru menshi azatangwa ndetse nta n’uzasubiza ibibazo byibazwa kuko Juanita atifuzaga ko hari ibyatangazwa ku buzima bwe, yongeyeho ko kumuherekeza n’ibijyana nabyo byose bizakorwa bidafunguriwe buri wese, kandi asaba abantu kubyakira kuko ari ko yabishatse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka