Colonel mu ngabo za Mali ashobora guhanwa kubera igitabo yanditse

Umusirikare wo mu ngabo za Mali ‘FAMA’ ufite ipeti rya Colonel, yanditse igitabo yise ‘Mali: Le Défi du terrorisme en Afrique’, agaragazamo ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, byakozwe n’ingabo za Mali, akaba ashobora guhanwa kuko kitashimishije ubuyobozi.

Igitabo cyamaganywe
Igitabo cyamaganywe

Minisitiri w’umutekano muri Mali, yamaganye icyo gitabo gishinja ibyaha ingabo z’igihugu. Muri icyo gitabo cy’amapaji 400, Colonel Apha Yaya Sangaré yavuze ku kibazo cy’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, byakozwe n’igisirikare cya Mali.

RFI yatangaje ko muri icyo gitabo, hari aho yanditse agira ati “Guhera mu 2016, abagize ‘FDS’(les Forces de Défense et de Sécurité), bishoye mu bikorwa byo guhohotera abaturage, bikorerwa abantu babaga bashinjwa kuba mu mitwe y’iterabwoba.

Yanagarutse kuri za raporo zagiye zikorwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, yagiye na yo yamagana ihohotera rikorwa na ‘FDS’ muri Mali, bitwaje ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe.

Minisitiri w’Umutekano wa Mali yavuze ko atishimiye na gato icyo gitabo. Mu itangazo yasohoye, yamaganye ibyatangajwe n’uwo musirikare wo mu rwego rwa ba Ofisiye, anavuga ko icyo gitabo cye cyasohotse bitabanje kwemezwa n’igisirikare cya Mali, bityo ko uwo musirikare mukuru agomba guhanwa.

Ikindi kibazo cyabaye, ni uko mu cyumba cyabereyemo umuhango wo kumurika icyo gitabo, harimo Umunyamabanga wa Leta ya Mali ushinzwe ubutegetsi, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Colonel, Abdoulaye Maïga. Uwo yiganye mu ishuri rya gisirikare n’uwo wanditse igitabo, kuko bombi bari muri ‘promotion ya 23’ mu ishuri ryigisha aba Ofisiye rya Koulikoro, riherere mu bilometera 50 uvuye i Bamako.

Gusa uwo muvugizi wa Leta, we ngo yahise agaragaza ko atari azi iby’icyo gitabo kivugaho, ahubwo yabimenye ari mu cyumba cyari kirimo kuberamo umuhango wo kukimurika ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka