Chili: Abantu 122 baguye mu nkongi, abandi benshi barakomereka

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye agace k’ubukerarugendo muri Chili ka Valparaiso, gaherereye hagati muri icyo gihugu, yica abantu 122, kandi imibare ishobora gukomeza kwiyongera nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Inkongi yishe abantu 122 muri Chili
Inkongi yishe abantu 122 muri Chili

Ni inkongi yaturutse mu ishyamba, ikwirakwira vuba vuba igera mu bice bituwe n’abantu, yica abantu ndetse yangiza n’ibintu birimo imodoka, hafi hegitari 26,000 zihinduka umuyonga.

Abashinzwe ubutabazi bwo kuzimya inkongi bagera ku 1400, abasirikare 1300 ndetse n’abakorerabushake, bose bageze ku munsi wa kane bahanganye n’iyo nkongi nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe kugenzura no gukumira ibiza muri Chili (Senapred).

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano imbere mu gihugu cya Chili, Manuel Monsalve, ati "Tugomba kuvuga ko dushingiye ku makuru aturuka kwa muganga, hari abantu 122 bamaze gupfa, muri bo imirambo 32 yonyine ni yo yamaze kumenyekana”.

Perezida wa Chili, Gabriel Boric, asura ahibasiwe n’inkongi y’umuriro ejo ku itariki 4 Gashyantare 2024, yagize ati "Umubare uraza kwiyongera, tuzi ko umubare uza kwiyongera ku buryo bukomeye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Viña del Mar, Macarena Ripamonti, na Guverineri wa Valparaíso, Rodrigo Mundaca, bombi batangaje ko abantu babarirwa mu magana baburiwe irengero, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Perezida Gabriel Boric, yavuze ko Igihugu cye kiri mu gahinda gakabije, gatewe n’icyo kiza gikomeye kije nyuma y’umutingito w’Isi wari ufite ubukana wa 8.8, wabaye mu 2010, ugakurikirwa na Tsunami yabaye muri icyo gihugu ku itariki 27 Gashyantare 2010, ikica abantu basaga 500.

Umuturage witwa Lilian Rojas, w‘imyaka 67 utuye aho muri Viña del Mar, agace kamwe mu twibasiwe n’inkongi, yasigaye mu matongo gusa, akaba yavuze ko "nta nzu n’imwe yasigaye aho yari atuye”.

Rodrigo Pulgar, na we utuye aho i Valparaiso, yagize ati "Byari nko mu kuzimu, ibintu biturika hirya no hino, nagerageje gufasha umuturanyi wanjye kuzimya imodoka ye, ubwo inzu yanjye na yo iba ifashwe n’inkongi inyuma, mbese yari nk’imvura y’ivu gusa”.

Ni inkongi bivugwa ko yatewe n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru cyane, ariko Minisitiri w’umutekano imbere muri icyo gihugu, Carolina Toha yavuze ko iteganyagihe ryatangiye gutanga icyizere, kuko ikirere cyatangiye guhehera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka