Burkina Faso: Abantu 70 bahitanywe n’igitero giheruka

Igihugu cya Burukina Faso cyatangaje ko igitero giherutse kugabwa muri iki gihugu, cyahitanye abantu 70 biganjemo abana n’abageze mu zabukuru.

Abantu 70 bahitanywe n'igitero giheruka cy'abataramenyekana
Abantu 70 bahitanywe n’igitero giheruka cy’abataramenyekana

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umushinjacyaha mukuru wa Brukina Faso, ryerekana ko umubare w’abamaze kubarurwa by’agateganyo ari 70, bahitanywe n’abo bantu bitwaje intwaro bataramenyekana.

Umushinjacyaha mukuru muri iki gihugu, yavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’abantu bitwaje intwaro mu Majyarurugu yacyo, bikaba barabaye tariki 5 Ugushyingo 2023, ariko kugeza n’ubu ntabwo haramenyekana ababikoze kuko nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero.

Abashinzwe iperereza bavuze ko hari n’ibindi bikorwa remezo byangijwe n’iki gitero, ndetse ko kugira ngo abashinzwe iperereza bagere aho ubu bwicanye bwabereye, byabanje kubagora cyane, kuko imihanda yerekeza aho byabereye itezemo ibisasu bya Mine.

Izi ngabo zari zitabaye ngo hari aho byageraga bikaba ngombwa ko zirwanaho, kubera ko zaraswagaho n’abo bantu bitwaje intwaro.

Ubu bwicanyi buje bukurikira ubundi bwabaye muri Mata uyu mwaka, bwabereye ahitwa Karma nabwo bwahitanye abantu bagera ku 136 biganjemo abagore n’abana. Abatangabuhamya bavuze ko abakoze ubwo bwicanyi bari bambaye imyenda isa n’iy’ingabo za Burukina Faso, hakaba haratangiye iperereza ariko ibyarivuye ntibiramenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka