Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yitabye Imana

Brian Mulroney wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, yitabye Imana, bikaba byatangajwe n’umukobwa we Caroline Mulroney, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Brian Mulroney
Brian Mulroney

Yanditse agira ati “Mu izina rya mama wanjye n’iry’umuryango wacu, dufite umubabaro mwinshi wo gutangaza urupfu rwa Papa wanjye , nyakubahwa Brian Mulroney, wabaye Minisitiri w’Intebe wa 18 wa Canada.Yapfuye mu mahoro ashagawe n’umuryango we”.

Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko uwo mukambwe wabaye umunyapolitiki ukomeye muri Canada, yapfuye ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, afite imyaka 84 y’amavuko, akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada hagati y’umwaka wa 1984 na 1993.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Intebe wa Canada uriho muri iki gihe, Justin Trudeau, yagize ati, “Brian Mulroney yakundaga Canada. Mfite umubabaro mwinshi nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwe. Ntiyigeze ahagarika gukorera Abanya-Canada kandi igihe cyose yahoraga ashaka kugira iki gihugu ahantu heza buri wese yishimira kuba. Sinzibagirwa na rimwe inama yampaye uko imyaka yahitaga indi igataha”.

Mulroney yari atuye i Montreal, akaba yazize indwara zijyanye n’ibibazo by’umutima. Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, nibwo umuryango we wari watangaje ko agenda yoroherwa nyuma yo kubagwa umutima, bikurikiranye no kuba yari ahanganye na kanseri ya ‘prostate’ mu ntangiriro za 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka