Amerika yafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500 kubera intambara bwashoje kuri Ukraine hamwe n’urupfu rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin, Alexei Navalny uherutse kugwa muri gereza.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ashinja Perezida Putin w'u Burusiya uruhare mu rupfu rwa Alexei Navalny batavugaga rumwe
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ashinja Perezida Putin w’u Burusiya uruhare mu rupfu rwa Alexei Navalny batavugaga rumwe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ibihano bireba abantu ba hafi ya Perezida Vladimir Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny waguye muri gereza, apfuye urupfu rutunguranye tariki 16 Gashyantare 2024.

Igitangazamakuru cya NBC News dukesha iyi nkuru kivuga ko Amerika yavuze ko yashyizeho ibihano bijyanye no gushyiraho ingamba zikumira Abarusiya mu bijyanye n’ubukungu n’igisirikare.

Ibihano bishya byafashwe na Amerika bibuza ibigo 100 n’abantu ku giti cyabo kohereza ibicuruzwa mu mahanga byisanzuye.

Perezida Joe Biden, ku wa Kane yahuye n’umugore ndetse n’umukobwa wa Alexei Navalny i San Francisco, bagirana ibiganiro byagarutse ku rupfu rwa Alexei Navalny aho yashimangiye ko urupfu rwe rukwiye kugerekwa kuri Perezida Putin.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na wo wafashe ibihano bishya bibuza u Burusiya kugera ku ikoranabuhanga ryifashishwa n’igisirikare.

EU imaze guhana abantu barenga 2000 bakekwaho uruhare mu gucuruza intwaro no gushimuta abana b’Abanya-Ukraine kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye tariki 24 Gashyantare 2022.

Si ubwa mbere Perezida Putin afatiwe ibihano na Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’u Bwongereza kuva yatangiza intambara kuri Ukraine.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin rumushinja ibyaha by’intambara no kunyereza abana bari bakuwe muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya ariko bakaza kuburirwa irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka