Umusirikare yegukanye ikamba rya ‘Miss America’

Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya ‘second lieutenant’, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika.

Miss colorado yatorewe kuba Miss Ameika
Miss colorado yatorewe kuba Miss Ameika

Uyu nyampinga uzwi ku izina rya Madison Marsh witabiriye irushanwa ry’ubwiza agaharariye Leta ya Colorado, yari ahatanye n’abandi bakobwa 51 barimo 50 bahagarariye Leta 50 zose zigize Amerika ndetse n’undi umwe uhagarariye ‘District ya Columbia’.

Miss Madison Marsh ari mu bashinze umuryango wa “Whitney Marsh Foundation”, ugamije gutera inkunga ubushakashatsi kuri kanseri y’impindura.

Miss Madison Marsh yari yaratorewe kuba Miss Colorado muri Gicurasi 2023, mbere yo kwegukana ikamba rya Miss Amerika.

Umuvugizi wa Air Force Academy, yatangaje ko Marsh abaye umusirikare wa mbere wo mu rwego rw’abasirikare bakuru (officier) ukiri mu gisirikare, ugiye mu marushanwa ya Miss America.

Uretse kuba ari umusirikare mu gisirikare kirwanira mu kirere, Marsh afite n’impamyabushobozi yo mu rwego rwa Masters muri Politiki yakuye mu Ishuri rya Harvard Kennedy School.

News-24.fr dukesha iyi nkuru, yatangaje ko mu gihe yari akiri mu ishuri rya gisirikare rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryigisha ibijyanye n’igisirikare kirwanira mu kirere, ari bwo yagaragaje ko ashaka kuzitabira irushanwa ry’ubwiza.

Aganira n’ikinyamakuru ‘Harvard Crimson’ mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2024, Madison Marsh, yavuze ko hari ibintu byinshi igisirikare gihuriyeho n’irushanwa rya Miss Amerika.

Yagize ati, “Iyo nambaye impuzankano ya gisirikare, mba nkorera kandi mpagarariye igihugu cyacu, kandi n’iyo nambaye ikamba ba Miss bambara, mba nkorera kandi mpagarariye sosiyete”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka