Amerika: Umukecuru w’imyaka 71 akurikiranyweho gushaka kwica umugabo we

Bivugwa ko uko abantu bagenda bakura, n’ubushobozi bwo kugira ibyo birengagiza igihe bibaye ngombwa, bugenda buzamuka, ariko umukecuru w’imyaka 71, wo muri Leta ya Florida muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatumye bigaragara ko ibyo gufuha byo bikomeza na nyuma y’imyaka 70.

Uwo mukecuru witwa Bertha Yalter wo muri Leta ya Florida, ubu akurikiranyweho gushaka kwica umugabo we amuziza ikarita (carte postale/postcard), yohererejwe n’undi mugore wo muri Turkey bakundanye mu myaka 60 ishize.

Mu nyandiko yo guta muri yombi Yalter, byagaragajwe ko yagerageje kwica umugabo we akoresheje umusego nyuma yo kumenya ko yakiriye iyo karita, yohererejwe n’uwo mugore.

Icyo cyaha cyabereye mu rugo rw’abo bashakanye ahitwa Eastern Shores, mu Majyaruguru ya Miami Beach, uwo mugabo asigarana ibikomere ku maboko yombi no ku nda, bisa n’aho hari ikintu cyamushwaratuye ndetse n’ahandi yagiye arumwa hava amaraso.

Umunyamategeko wunganira uwo mukecuru, yavuze ko koko abo bashakanye, batonganye, ariko izo ntonganya nubwo zibabaje, bitagombye gutuma umukiriya we ahanwa nk’uwagerageje kwica.

Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha yasobanuye ko kuba yaragerageje kumunigisha umusego awumutsindagiye mu maso, byari ukugerageza kumwica, kuko byari kumuheza umwuka agahita apfa.

Yagize ati “Ndumva yaraniyemereye ko ibyo birangiye yamusobyeho. Rero nimureba uko ibikorwa byose byagenze, murabona ko birenze ibyo gutongana mu rugo bisanzwe”.

Odditycentral.com yatangaje ko ubu umugabo wa Bertha Yalter, atangiye koroherwa ndetse akaba arimo kugerageza gufunguza uwo mugore we, ahindura ibyo yari yavuze mbere, akavuga ko atigeze amunigisha umusego, ko ameze neza.

Polisi yavuze ko hari videwo yafashwe na telefoni izakoreshwa nk’ikimenyetso mu rubanza, kandi iyo videwo ikaba isobanura neza uko byegenze.

Gusa, bivugwa ko nubwo Bertha yafungurwa agomba kuba kure y’uwo mugabo we, bitegetswe n’urukiko kuko afite intege nkeya cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka