Ambasaderi wa Vatican muri Ukraine yasabwe kuvuguruza ibyo Papa yavuze

Ubuyobozi bwa Ukraine bwatumije intumwa ya Vatican muri icyo gihugu, kugira ngo aze avuguruze amagambo yavuzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.

Intumwa ya Vatican muri Ukraine
Intumwa ya Vatican muri Ukraine

Ubwo Papa Francis yari abajijwe na Televiziyo yo mu Busuwisi (RTS), ku cyo atekereza ku ntambara irimo kubera muri Ukraine, icyo gihe mu gusubiza yahamagariye Ukraine kutagira isoni zo kwemera ibiganiro n’u Burusiya, ibintu bitaramera nabi kurushaho.

Yagize ati “Kiev ntigomba kugira isoni zo kujya mu biganiro mbere y’uko ibintu biba bibi kurushaho”.

Ikinyamakuru BFMTV, cyanditse ko ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024, ari bwo Ukraine yahamagaje intumwa ya Vatican muri icyo gihugu, kugira ngo aze avuguruze ayo magambo ya Papa Francis, wasabye Kiev kugira "Ubutwari bwo kugirana ibiganiro na Moscou”.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ukraine rigira riti "Visvaldas Kulbokas yabwiwe ko Ukraine yumvise itengushywe cyane kubera amagambo ya Papa Francis, ajyanye no kuzamura ibendera ryera, no kuba hakenewe ko Ukraine yagira imbaraga zo kugirana ibiganiro n’umushotoranyi”.

Dipolomasi ya Ukraine, ishinja Papa Francis kuba, "yarashyigikiye uburenganzira bw’umunyambaraga, ndetse akabashishikariza gukomeza kwirengagiza amategeko mpuzamahanga”.

Kiev ivuga ko "Papa Francis yagombye kohereza ubutumwa ku muryango mpuzamahanga agaragaza ko bikenewe ko guhuza imbaraga ku buryo bwihutirwa, hagamije gufasha kugira ngo icyiza gitsinde ikibi, kandi ubutumwa bugahabwa umushotaranyi aho kugira ngo buhabwe uwashotowe”.

Ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024, nibwo Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yagize icyo avuga kuri ayo magambo ya Papa Francis, yemeza ko igihugu cye kitazigera kizamura idarapo ryera kubera Moscow.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka