Agahenge k’iminsi itandatu gasize Umutwe wa Hamas urekuye abantu 97 wari warashimuse

Abanya-Israel 97 nibo barekuwe n’umutwe wa Hamas ndetse na Israel irekura imfungwa z’Abanye -Palestine zigera kuri 210 mu gahenge k’iminsi itandatu Israel na Hamas byari byemeje yo kuba bahagaritse intambara.

Habayeho guhererekanya abashimuswe n'imfungwa
Habayeho guhererekanya abashimuswe n’imfungwa

Israel yatangaje ko Hamas izayihereza abantu 50 bashimuswe ubwo uwo mutwe wagabaga igitero kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023 , mu gihe Hamas nayo yatangaje ko izahabwa abantu 150 bari mu maboko ya Israel.

Ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Israel na Hamas ryatangiye tariki 24 Ugushyingo 2023 rimara iminsi 4 nyuma haza kongerwaho iminsi 2.

Igihugu cya Quatar nicyo cyabaye umuhuza w’impande zombi binyuze mu nzira y’ibiganiro hemeranywa gushyira mu bikorwa amasezerano yo kurekura abashimuswe ndetse n’imfungwa ku mpande zombi.

Amahanga yakunze gusaba Hamas na Israel guhosha imirwano, kugira ngo serivisi z’ubutabazi bw’ibanze zibashe gukomeza muri Gaza.

Nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas bagashimuta Abisiraheri byatumye Israel ikomeza kugaba ibitero muri Gaza kugira ngo yotse igitutu uyu mutwe urekure abo washimuse ariko biba ibyubusa kuko uyu mutwe wanze kurekura abo watwaye bunyago kugeza ubwo hakoreshejwe inzira y’ibiganiro.

Igihugu cya Qatar nk’umuhuza w’impande zombi kifuza ko ibitero bigabwa na Israel muri Gaza byahagarara hagakomeza gukoreshwa inzira y’ibiganiro hakongera kugaruka amahoro n’umutekano.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye mu rukerera tariki 7 Ukwakira 2023, ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas wo muri Palestine batangije ibitero byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu cya Israel.

Ni ibitero byatangiranye n’ibisasu bya rokete (rockets) byoherejwe ku migi itandukanye y’aho muri Israel cyane cyane iyegereye intara ya Gaza, nyuma abarwanyi basaga 1000 ba Hamas basenya inkuta zitandukanya iyi ntara na Israel, maze binjira muri israel hagati.

Mu kwihorera, Israel nayo yahise isubukura ibitero by’indege z’intambara maze isuka ibisasu mu ntara ya Gaza, ndetse Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu atangaza mu buryo bweruye ko Israel iri mu bihe by’intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka