Abadepite ba Amerika batoye umushinga w’itegeko rikumira ‘TikTok’

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye umushinga w’itegeko rikumira urubuga rwa TikTok gukorera muri iki gihugu, kubera impamvu zirimo iz’uko yifashishwa mu kuneka.

Umushinga w’itegeko rihagarika TikTok ku butaka bwa Amerika, watowe n’Abadepite 352 bawushyigikira mu gihe abatawutoye ari 65.

Nyuma yo gutorwa n’Abadepite, umushinga w’itegeko rihagarika TikTok uzoherezwa muri Sena kugira ngo wemezwe nk’itegeko.

Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko inteko niwushyigikira, azawushyiraho umukono ukemezwa nk’itegeko.

Icyemezo cya Amerika cyo gufunga TikTok kigamije guca intege ubutasi bw’abanyamahanga, no kurinda umutekano w’abaturage b’iki gihugu.

TikTok ni urubuga rw’Ikigo cy’Ikoranabuhanga ByteDance Ltd cyo mu Bushinwa, Amerika igashinja TikTok ko yifashishwa mu butasi rukinjira mu makuru y’ibanga.

Depite Mike Gallagher wateguye uyu mushinga, yasobanuye ko ikigamijwe ari ugukuraho imbogamizi ku mutekano wa Amerika, ziterwa no kuba TikTok igenzurwa na ByteDance; ikigo ahamya ko gikoreshwa na Leta y’u Bushinwa.

Umushinga wo guhagarika ikoreshwa rya TikTok muri Amerika watangiye gutekerezwa, nyuma yo kugira impungenge zagaragajwe na bamwe ko ishobora kuba yifashishwa mu guha Leta y’u Bushinwa amakuru y’Abanyamerika.

ByteDance ivuga ko uyu mushinga ufite ingaruka yo guhagarika TikTok muri Amerika, bikazatuma Abanyamerika Miliyoni 170 bamburwa uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga, bwo kwisanzura mu bitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka