Joseph Boakai warahiriye kuyobora Liberia, yananiwe kurangiza ijambo ahagaze

Umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya wa Liberia, Joseph Boakai watsinze amatora aheruka, wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024 i Monrovia mu Murwa mukuru wa Liberia.

France 24 yanditse ko bijyanye ko kuba Perezida Joseph Boakai ari mu zabukuru ku myaka 79 y’amavuko, ndetse n’ubuzima butameze neza, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko mu gihe yarimo ageza imbwirwaruhame ku bitabiriye umuhango w’irahira rye.

Kubera ubushyuhe bwinshi bwari aho muri Liberia, ngo byagaragaraga ko Perezida Joseph Boakai afite intege nkeya, bimunanira gukomeza kuvuga ijambo ahagaze, birangira arirangije yicaye.

Mu ijambo rye yagize ati "Turabona ibihe bigoye, turabona byinshi bitagenda, turabona ruswa mu nzego zo hejuru ndetse no mu nzego zo hasi. Ni icyo gituma tuje kugira ngo tubikemure”.

Perezida Joseph Boakai, yavuze ko bikwiye kongera kubaka ibikorwa remezo byasenyutse, kuvugurura serivisi z’ibanze kuri bose no gutanga amahirwe angana ku Banya-Liberia bose.

Joseph Boakai si mushya muri Politiki, kuko yabaye Visi Perezida 2006 – 2018, mu gihe cya Perezida Ellen Johnson Sirleaf, amaze imyaka isaga 40, akaba yaratsinze amatora mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ku majwi 50,64 % mu gihe uwo bari bahanganye George Weah, yagize amajwi 49,36 %.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka