Ambasaderi Rwakazina yashimye uruhare rw’Umuryango Urunana mu kwigisha Ikinyarwanda

Mu mpera z’Icyumweru dusoje Ambasade y’u Rwanda muri Switzerland n’inshuti zayo bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango Urunana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Rwakazina M Chantal, yagejeje ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango Urunana’ umaze ushinzwe, abasaba gusigasira umuco w’u Rwanda kuko rukwiye ibyiza ndetse barushaho gufatana Urunana.

Umuryango Urunana ufite intego yo guteza imbere umuco n’ururimi rw’ Ikinyarwanda mu rubyiruko ruba muri Switzerland.

Mu butumwa yageneye abashinze uyu muryango n’abawugize muri rusange, Ambasaderi Rwakazina yabashimiye uruhare bagira mu kwigisha no kumenyekanisha abakiri bato batuye hanze y’u Rwanda, kumva neza akamaro ko gusigasira Umuco n’ururimi by’Igihugu, nk’umurage ubahuriza hamwe mu gihugu bavukamo cy’u Rwanda.

Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize uyu muryango ugiyeho, biganjemo abana n’urubyiruko muri rusange basobanuriwe gahunda ya #"Visit Rwanda".

Ibi birori kandi byabaye umwanya mwiza wo gusangira amateka n’umuco by’u Rwanda.

Abanyamuryango ba Asosiyasiyo Urunana uko bari mu byiciro bitandukanye, bigizwe n’abana, urubyiruko n’ababyeyi basusurukije abitabiriye mu mbyino gakondo, imbyino n’ingoma biranga umuco w’u Rwanda iyo abantu bataramye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka