Nyamagabe ni iya mbere muri serivise z’ubutabera, Musanze ni iya nyuma

Ubutabera ni kimwe mu byiciro bigize inkingi y’Imiyoborere. Ni muri urwo rwego, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoze ubushakashatsi kuri iki cyiciro hagamijwe kumenya uko abaturage babona imitangire ya serivisi.

Muri ubwo bushakashatsi harebwe imikorere y’inkiko, imikorere ya komite z’Abunzi, imikorere ya MAJ, imikorere y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ibindi byiciro.

Mu mitangire y’iyo serivise, Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa mbere ku imbonerahamwe igaragaza uko Uturere duhagaze muri serivisi z’ubutabera mu myaka ibiri (2023-2022), mu gihe Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa nyuma.

Ni muri raporo yasohowe na RGB, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza uko uturere duhagaze mu mitangire y’izo serivisi.

Iyo Raporo igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa mbere muri 2023, aho kari ku gipimo cya 88,6%, kavuye ku gipimo cya 73,2% muri 2022.
Nyamagabe ni nako Karere kakoze impunduka iri ku rwego rwo hejuru, aho kazamutse ku mpuzandengo ya 15,4%.

Kuri urwo rutonde, Akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa nyuma aho igipimo cya 2023 kiri kuri 73,5%, mu gihe muri 2022 ako karere kari ku gipimo cya 72,9%.
Uturere dutanu twa mbere, ku mwanya wa mbere hari Nyamagabe, Burera ku mwanya wa kabiri, Rusizi ku mwanya wa gatatu, Rubavu ku mwanya wa kane, mu gihe ku mwanya wa gatanu haza Ngororero.

Mu turere dutanu twa nyuma, higanjemo utwo mu mijyi minini, aho Akarere ka Musanze kari ku mwanya wa nyuma, Kicukiro ku mwanya wa 29, Nyagatare ku mwanya wa 28, Muhanga ku mwanya wa 27, mu gihe Gisagara iza ku mwanya wa 26.

Ku mikorere ya Komite z’Abunzi, ubushakashatsi ku bunyangamugayo bwabo byagaragaje ko buri ku gipimo cya 87,2%, icyizere abaturage babafitiye kikaba kuri 87,9% mu gihe uburyo bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe biri kuri 85,85.

Abaturage barashima imikorere ya komite z’Abunzi mu byiciro byose, ku gipimo kiri hejuru ya 85%.
Naho ku birebana no kunganira abatishoboye mu mategeko (MAJ), abaturage barashima cyane urwo rwego, aho rushimwa ku gipimo cya 79.0% mu gihe kurangiza imanza ku gihe bishimwa ku gipimo cyo hasi cya 69.4%.

Muri rusange, abaturage bashima imikorere y’inzego zigira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane, ku gipimo kiri hejuru ya 70%.

Ubushinjacyaha bukuru nibwo buza ku isonga, ku gipimo cya 92,1%, Inkiko ziza ku gipimo cya 89,5%, Itangazamakuru ku gipim cya 88,7%, Polisi y’u Rwanda ku gipimo cya 87,4%, RIB ku gipimo cya 86,9%, Urwego rw’Umuvunyi ku gipimo cya 78,9% mu gihe inzego z’ibanze ziri ku gipimo cya 72,7%.

Muri serivisi zitandukanye zitangwa n’inzego z’Ubutabera, Serivise yo gutanga icyemezo cyo kuba umuntu yarakatiwe cyangwa atarakatiwe n’inkiko, niyo ishimwa ku gipimo cyo hejuru cya 87,2% mu gihe ifunga n’ifungura ry’ukekwaho icyaha, aribyo bishimwa ku gipimo cyo hasi cya 72,8%.

Imikorere y’ubushinjacyaha iri ku gipimo cya 86,6%, imikorere y’abunganizi mu mategeko iza ku gipimo cya 85,4%, kutabogama kw’inkiko biri ku gipimo cya 82,2%, gutanga ubufasha mu by’amategeko 81,4%, guca imanza ku gihe 78,4% mu gihe kurangiza imanza 75,2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nyamagabe oye oye
Turashima ubuyobozi budahwema kwegereza services zitandukanye ku baturage
Cyane cyane intore izirusha intambwe perezida Paul Kagame udahwema kuvuganira abaturage
Murakoze mukomeze kwesa imihigo.

Habiyaremye Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Nishimiye umwanya wambere twabonye kdi dukomeze kugira ubufatanye mubyo dukora niyo nzinzi izatugeza kwiterambere turishimye kdi turanezerewe dukomeze guhigabandi nubutaha nitwe bambere murakoze

pascal tuyishime yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Nyamagabe iragerageza ark sinzi nibamwarakoze ubushakashatsi neza nigute ibiyambere muturage ajyakubaza ikibazo cye bamwirukana nabi ? Umuntu ajya ikirego kuri RIB bakabaha bitugukwahwa ntigikurikiranwe ibi nibintu byabaye Aho bafashe umugore baramukubita bamwambura ubusa bakajya bakubita mu maguru kukarubanda ikirego cyiraburizwamo nkubu abarimu barimo bararira ayokwarika niba utabonye uko utanga akantu ntutambikwa kimwe nabandi uyumwanya ntiwukwiye ibyiza nuko mwareba muri rubanda rugufi

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Nyamagabe iragerageza ark sinzi nibamwarakoze ubushakashatsi neza nigute ibiyambere muturage ajyakubaza ikibazo cye bamwirukana nabi ? Umuntu ajya ikirego kuri RIB bakabaha bitugukwahwa ntigikurikiranwe ibi nibintu byabaye Aho bafashe umugore baramukubita bamwambura ubusa bakajya bakubita mu maguru kukarubanda ikirego cyiraburizwamo nkubu abarimu barimo bararira ayokwarika niba utabonye uko utanga akantu ntutambikwa kimwe nabandi uyumwanya ntiwukwiye ibyiza nuko mwareba muri rubanda rugufi

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Nyamagabe oye oye

Frederic yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Turabashimira ku makuru meza mukomeza kutugezaho ,Nyamagabe nikomerezaho Kandi n’utundi turere natwo twongere imbaraga kuko umwanya wa mbere uraryoha iyo Uzi ku wurinda ariko birabiha iyo byakunaniye .Murakoze mukomeze kutugezaho Andi makuru

SANGANO Uwayezu Jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Turabashimira ku makuru meza mukomeza kutugezaho ,Nyamagabe nikomerezaho Kandi n’utundi turere natwo twongere imbaraga kuko umwanya wa mbere uraryoha iyo Uzi ku wurinda ariko birabiha iyo byakunaniye .Murakoze mukomeze kutugezaho Andi makuru

SANGANO Uwayezu Jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Ni Koko Musanze uyu mwanya urakwiye kuko n’abaturage baho turabyibonera, wagira ngo iyi raporo yakozwe n’umuntu uhatuye.
Bishoboka twakorerwa ubuvugizi tukareba ko habobeka impinduka nziza kuko twese nibyo twifuza kugira ngo abatatira umurongo washizweho n’umubyeyi wacu H. E Paul Kagame babireke.
Binteye ipfunwe kubona akarere kacu kaberamo ibibi .
Muzarebe no muzindi mfuruka harimo n’uburyo ibikorwa remezo bigezwa ku baturage muzabonamo ikibazo.
Ndabashimiye.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

𝙼𝚞𝚋𝚢𝚞𝚔𝚞𝚛𝚒 𝚋𝚒𝚛𝚊𝚔𝚠𝚒𝚢𝚎𝚔𝚘 𝚞𝚖𝚞𝚝𝚞𝚛𝚊𝚐𝚎 𝚊𝚣𝚊 𝙺𝚞 𝚒𝚜𝚘𝚗𝚐𝚊 𝚖𝚞𝚐𝚞𝚑𝚊𝚋𝚠𝚊 𝚜𝚎𝚛𝚟𝚒𝚌𝚎 𝚒𝚗𝚘𝚣𝚎 𝚋𝚒𝚗𝚊𝚣𝚊𝚖𝚞𝚛𝚊 𝚞𝚋𝚞𝚔𝚞𝚗𝚐𝚞 bw’𝚒𝚐𝚒𝚑𝚞𝚐𝚞 𝚗𝚍𝚊𝚜𝚑𝚒𝚖𝚊 𝙽𝚢𝚊𝚖𝚊𝚐𝚊𝚋𝚎 𝚔𝚞𝚋𝚠𝚘 𝚔𝚞𝚋𝚊 𝚢𝚊𝚛𝚊𝚋𝚊𝚢𝚎 𝚒𝚢𝚊𝚖𝚋𝚎𝚛𝚎 𝚒𝚔𝚘𝚖𝚎𝚛𝚎𝚣𝚎 𝚊𝚑𝚘 𝚗𝚔𝚊𝚋𝚊 𝚊𝚛𝚒𝚗𝚊𝚑𝚘 𝚗𝚝𝚞𝚢𝚎 𝚝𝚞𝚋𝚎 𝚗𝚔𝚠𝚒𝚜𝚘𝚗𝚐𝚊 𝚞𝚖𝚞𝚜𝚎𝚖𝚋𝚞𝚛𝚘 𝚠’𝚒𝚝𝚎𝚛𝚊𝚖𝚋𝚎𝚛𝚎🤛

𝙼𝚈𝙰𝚂𝙸𝚁𝙾 𝚅𝚒𝚗𝚌𝚎𝚗𝚝 yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka