U Rwanda, Amerika n’u Buholandi bigiye guhugura ababungabunga amahoro

U Rwanda, Amerika n’u Buholandi bigiye gutangira gahunda yo guhugura abajya mu butumwa bw’amahoro muri Afurika.

U Rwanda rukazafatanya n’ibi bihugu mu guhugura abasirikare boherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu bihugu by’Afurika birangwamo intambara n’imvururu.

Amahugurwa akazajya ahabwa abaturutse muri Afurika n’ahandi I Burayi bazajya barinda abasivile.

U Rwanda rusanzwe rufite ikigo cya Rwanda Peace Academy gihugurirwamo abasilikare n'abasivili mu bijyanye no kurinda amahoro.
U Rwanda rusanzwe rufite ikigo cya Rwanda Peace Academy gihugurirwamo abasilikare n’abasivili mu bijyanye no kurinda amahoro.

Byemerejwe mu nama yabaye kuri uyu wa mberetariki 28 Nzeri 2015, iteguwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, yarebaga ku butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye.

Mu mahugurwa kandi hazibandwa mu kurinda ingabo z’umuryango w’abibumbye. Imibanire hagati y’abakozi b’uwo muryango, abasirikare n’abapolisi mu bice bizaba birebwa n’iyo gahunda yo kurinda amahoro n’umutekano.

Kalimba Alphonse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muri afrika rwose hari intambara nyinshi ndetse ni imvururu byari bikwiye ko habaho guhugura abakoze kugira imikorere igende neza barebeye kubyo urwanda rukora iyo rwagiye mu butumwa bwa amahoro bwa UN,kuko usanga ibindi bihugu bijya mubutumwa ntibyuzuze inshingano

nsanzimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

yewe niba inama izabera inaha mu rwanda noneho ndemeye kabisa u rwanda ruzayobora ni isi nuko gusa ntabukungu buhambaye dufite naho ubundi isi twayibyimba pe

rugumire yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

ibi abaholande bajemo twe tubimazemo iminsi ariko ntawanga ubufatanye nibaze muri uru rugamba nabo

mwitenawe yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka