Obama yibukije Kabila ko agomba kubahiriza itegeko nshinga n’uburenganzira bw’abaturage

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), Barack Obama arasaba perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila gutegura neza amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2016, hubahirizwa itegeko nshinga no kurengera uburenganzira bw’abaturage b’icyo gihugu.

Ibi Obama yabisabye Kabila mu biganiro bagiranye tariki 31 Werurwe 2015. Obama yasabye ko amatora ateganyijwe muri RDC mu mwaka utaha yazakorwa mu mucyo kandi agakorwa mu mahoro, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaturage no kubahiriza itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

Obama arasaba Kabila kubahiriza itegeko nshinga ndetse n'uburenganzira bw'abaturage.
Obama arasaba Kabila kubahiriza itegeko nshinga ndetse n’uburenganzira bw’abaturage.

Ibiro bya Perezida Obama bitangaza ko yavuze ko Perezida Kabila yagerageje kuvana igihugu cye mu ntambara kandi akaba akomeje kukiganisha mu nzira ya demokarasi, akavuga ko umurage Kabila akwiye guha abenegihugu be ari ukubareka bagatora mu mucyo no mu bwisanzure mu mwaka wa 2016.

Perezida Obama yijeje Kabila ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatanga ubufasha muri ayo matora kugira ngo agende neza, ibyo bikaba bigaragarira mu kuba kigiye kohereza intumwa ya cyo yihariye mu karere k’ibiyaga bigari no muri RDC by’umwihariko.

Aba bayobozi bombi bemeranyijwe ku bushake bafite bwo guhagarika imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, by’umwihariko umutwe wa FDLR. Obama yashimye ubufatanye bw’ingabo za RDC n’iz’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) mu guhangana n’umutwe wa FDLR.

Cyprien M Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

USA ntabwo ikina

David yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ariko President wa USA ntazi ibibera muri DRC kabira yarwanyije? FDRL ryari? Ntaba yarazifashe kera monesiko yananirwa FDRL ko yashoboye kurwanya M23. NDETSE IVAHO BURUNDU. Ariko DFRL yo yarananiranye kurwanywa nta kindi kibitera, nuko ibihugu byagiye muri MONESCO bishyigikiye FDRL kubera amabuye yagaciro aba muri congo. Bahugira munyungiyemo ibyatuma barwanya FDRL niki

nabonye jmv yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka