Jeannette Kagame yagaragarije abandi ibyo bakwigira ku Rwanda mu guteza imbere umugore

Mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA) irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, abafasha babo nabo bari kuganira ku byateza imbere umugore, Madamu Jeannette Kagame akaba yagaragaje bimwe mu byakozwe ku ruhande rw’u Rwanda bashobora guheraho.

Yavuze ko politiki zishimangira amahoro n’umutekano urambye ari ingenzi cyane mu kuzamura umusaruro n’ubukungu bw’igihugu icyo ari cyo cyose, bikaba ari byo bifasha by’umwihariko abagore bangana na 52% by’abaturage b’u Rwanda kwikorera nta kibahungabanya.

Jeannette Kagame yeretse abandi ibyo bakwigira ku Rwanda bagamije guteza imbere umugore.
Jeannette Kagame yeretse abandi ibyo bakwigira ku Rwanda bagamije guteza imbere umugore.

Yakomeje agaragaza ko politiki ya Leta y’u Rwanda isaba iyubahirizwa ry’uburinganire mu nzego zose zigize ubuzima bw’igihugu, mu nzego zifata ibyemezo abagore bemererwa nibura 30% by’imyanya; Inteko ishinga amategeko yo igizwe na 64% by’abagore, Guverinoma irimo abagera kuri 50%, ndetse mu nzego z’ubucamanza naho ngo harimo abagera kuri 43%.

Ikindi Madamu Jeannette Kagame yagaragarije abagore bagenzi be ni amategeko y’u Rwanda yemerera umugore cyangwa umukobwa guhabwa umunani mu muryango avuka mo nka basaza be, kandi umugore akaba afite uruhare rungana n’urw’umugabo ku butaka bw’urugo yashatsemo.

Jeannette Kagame yasobanuriye abandi bagore b’abakuru b’ibihugu by’Afurika ko gahunda zo gukura abaturage mu bukene nk’Ubudehe na Gir’inka zifasha abaturage zihereye ku bafite ubukene bukabije, aho ngo bijya bigaragara ko abagore n’abakobwa ari bo bagize umubare munini w’abafashwa.

Jeannette Kagame yagaragaje uburyo umugore w'umunyarwandakazi yatekerejweho mu nzego zose.
Jeannette Kagame yagaragaje uburyo umugore w’umunyarwandakazi yatekerejweho mu nzego zose.

Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda kuri bose mu Rwanda ngo bwatumye abana b’abakobwa bangana na 98% bitabira ishuri, bitewe n’uko kwiga ari ubuntu kandi amashuri akaba yarubaswe hafi y’aho batuye.

Yavuze kandi ko muri gahunda zo guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu rubyiruko abakobwa bahabwa amahirwe, ndetse abagize amanota ya mbere mu ishuri bagera ku bihumbi bitatu bamaze guhabwa igihembo n’Umuryango wa Imbuto Foundation washinzwe na Jeannette Kagame.

Abagore n’abakobwa bakanguriwe kwitabira kwizigama ndetse imigambi yo kubagenera igishoro cyabafasha guteza imbere ibikorwa bibabyarira inyugu ikomeje kunozwa.

Iyi nama irimo abagore b'abakuru b'ibihugu bya COMESA, abakoze ishoramari rikomeye, n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga itari iya Leta.
Iyi nama irimo abagore b’abakuru b’ibihugu bya COMESA, abakoze ishoramari rikomeye, n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga itari iya Leta.

Mu mbogamizi ziri rusange ku mugore w’umunyafurika n’ahandi henshi ku isi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore n’abakobwa bagira guceceka ntibavuge ibibazo bafite, kutigirira icyizere, kutabona igishoro baheraho biteza imbere, ndetse ngo nta koranabuhanga ribafasha kubona umusaruro mwinshi muri bike bakora.

Iyi nama iteraniyemo abagore b’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa COMESA, abahagarariye imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ndetse n’abagore cyangwa abakobwa bashoboye kugera ku ishoramari rikomeye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ndashima mami wundwanda iterambere ageza kuri bashikibacyu murakoze

,bitunguramye yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

ndashima mami wundwanda iterambere ageza kuri bashikibacyu murakoze

,bitunguramye yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Nibyiza Guteza Umugore Imbere

Ntakirutimana Elisephan yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

umugore mu Rwanda yabaye ingenzi cyane kandi ahabwa uburenganzira bwose nka musaza we bityo uburinganira bdufasha kwiteza imbere

kageruka yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Mu Rwanda twe twateye imbere muri byose, nuburinganire twatojwe tubugeze kure, ubu ntamugore ukitinya, kandi ari abagabo ari n’abagore twese turubahana kuko ikiremwa muntu mu Rwanda cyahawe agaciro.

louise yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka