• Bagbo aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2025

    Laurent Gbagbo yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Côte d’Ivoire

    Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire, yamaze gutangaza ko azongera akiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2025, nubwo yari yarakatiwe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu, bukaba bumufata nk’umuntu udakwiye kongera kukiyobora.



  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280

    Muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280, babasanze mu ishuri riherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, uwo ukaba ushobora kuba uri mu mibare minini y’abantu bashimutiwe rimwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu barimu bo kuri iryo shuri.



  • Depite Sarah Opendi wazanye umushinga w

    Uganda: Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko ryemerera umuntu gutwitira undi (Surrogacy)

    Muri Uganda, Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko rigena ibyerekeye gutwitira undi, rikaba riteganya ko ubwo buryo buzaba bwemewe ku gukoreshwa gusa n’abantu bafite ibibazo by’ubugumba n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima bituma badashobora kubyara mu buryo busanzwe (natural reproduction).



  • Perezida Macky Sall yemeye ko amatora azaba muri uku kwezi

    Senegal: Batangaje igihe amatora ya Perezida azabera

    Senegal yatangaje ko amatora ya Perezida azaba ku itariki 24 Werurwe 2024. Ni itangazo ryasohotse nyuma y’aho Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall, asubitse amatora yagombaga kuba tariki 25 Gashyantare 2024, bigatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’umubare munini w’abaturage ba bakora imyigaragambyo, yaguyemo abantu 6 abandi (...)



  • Umubyeyi arashinjwa kwishyura abanduza ikanzu y’umugeni

    Muri Mexique, umubyeyi arashinjwa kwishyura abantu batatu bagiy e kwanduza ikanzu y’umugeni, kugira ngo bamubuze gusezerana n’umuhungu we kuko atamushakaga.



  • Haiti: Guverinoma yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe

    Guverinoma ya Haiti yatangaje ko igihugu ubu kiri mu bihe bidasanzwe (state of emergency) mu rwego rwo kubanza gushaka igisubizo ku mirongo y’itumanaho mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Port-au-Prince ryangiritse, bikavamo kuba hari gereza ebyiri zagabweho ibitero, abantu batanu barapfa, imfungwa 4000 baratoroka.



  • Abigaragambya

    Koreya y’Epfo yafatiye ibihano abaganga basaga 10,000 bigaragambije

    Muri Koreya y’Epfo, abaganga basaga 10,000 banze kumva amabwiriza ya Guverinoma y’igihugu cyabo abasaba guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi, bakomeza kwigaragambya na nyuma y’itariki ntarengwa bari bahawe yo kuba bamaze kuva mu mihanda, none bafatiwe ibihano.



  • U Bufaransa bugiye kwemera gukuramo inda ku bushake bikanashyirwa mu Itegeko Nshinga

    Mu Bufaransa, Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite n’Abasenateri basabwe kuza kwemeza niba gukuramo inda ku bushake bikwiye kujya mu Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.



  • Guverineri wa Florida, Ron DeSantis

    Guverineri wa Florida yanze umushinga w’itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

    Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Guverineri wa Florida Ron DeSantis, yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko (veto) mu kwanga umushinga w’itegeko ry’aho muri Florida rigamije kubuza abataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.



  • Igitabo cyamaganywe

    Colonel mu ngabo za Mali ashobora guhanwa kubera igitabo yanditse

    Umusirikare wo mu ngabo za Mali ‘FAMA’ ufite ipeti rya Colonel, yanditse igitabo yise ‘Mali: Le Défi du terrorisme en Afrique’, agaragazamo ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, byakozwe n’ingabo za Mali, akaba ashobora guhanwa kuko kitashimishije ubuyobozi.



  • Perezida wa Nigeria, Ahmed Bola Tinubu yunamiye Mr Ibu

    Perezida wa Nigeria yunamiye Mr Ibu witabye Imana

    Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfa rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu, ndetse ko Abanya-Nigeria batakaje umugabo wagize uruhare mu gukundiaha amahanga sinema ya Nigeria.



  • Afurika y’Epfo yongeye gupfusha abasirikare muri DRC

    Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare babiri bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bapfuye bazira kurasana.



  • Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n

    EU yasabye DRC guhagarika imvugo zihembera urwango, ishyigikira inzira y’ibiganiro

    Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi (EU) yagaragaje ibyakorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho asaba Leta ya Kinshasa guhagarika imvugo zihembera urwango, ahubwo bakayoboka ibiganiro.



  • Brian Mulroney

    Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yitabye Imana

    Brian Mulroney wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, yitabye Imana, bikaba byatangajwe n’umukobwa we Caroline Mulroney, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.



  • Mwinyi yitabye Imana azize indwara ya cancer akaba yatabrutse afite imyaka 98

    Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania azibukirwa ku ki?

    Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.



  • Abagabye igitero bagendaga mu bimodoka bya gisirikare

    Mali: Abagera kuri 30 baguye mu gitero cy’umutwe w’iterabwoba

    Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.



  • Ismaïl Haniyeh

    Hamas yahamagariye Abanya-Palestine kuzajya i Yeruzalemu gutangirirayo Ramadan

    Umutwe wa Hamas wahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo.



  • Senegal: Abimukira barenga 20 baguye mu mpanuka y’ubwato

    Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.



  • Yafashwe yibye ifarasi agerageza kujya kuyihisha muri etaje

    Yafashwe yibye ifarasi agerageza kujya kuyihisha muri etaje

    Muri Poland, umusore w’imyaka 19 yibye ifarasi afatwa arimo ayuriza muri etaje ya gatatu y’inyubako ituwemo n’abantu, kugira ngo ajye kuyihishayo.



  • Iyi mpanuka yahitanye abantu 31

    Mali: Abantu 31 baguye mu mpanuka

    Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.



  • Donald Trump na Joe Biden ntibavuga rumwe ku kibazo cy

    Perezida Joe Biden na Trump bagiye guhurira ku mupaka wa Mexique kubera ikibazo cy’abimukira

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, uturuka mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, akomeje gusaba Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains gutora itegeko rigena iby’abimukira, bikaba biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 29 Gashyantare 2024, azajya ahitwa Brownsville guhura na Polisi n’abategetsi bo mu nzego (...)



  • Ambasaderi wa Algeria aganira na Minisitiri w

    DRC yasabye ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba w’Ingabo za Algeria yagiriye mu Rwanda

    Ambasaderi wa Algeria muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yahamagajwe igitaraganya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.



  • Umuyobozi w’itsinda rya Morgan Heritage yitabye Imana

    Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.



  • Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ashinja Perezida Putin w

    Amerika yafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500 kubera intambara bwashoje kuri Ukraine hamwe n’urupfu rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin, Alexei Navalny uherutse kugwa muri gereza.



  • Imodoka yari itwaye umurambo wa Dr Hage G. Geingob

    Dr Hage G. Geingob wari Perezida wa Namibia yashyinguwe

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yageze muri Namibia ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Gottfried Geingob.



  • Perezida Félix Antoine Tshisekedi

    Tshisekedi yisubiyeho ku migambi ye yo gutera u Rwanda

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ahisemo inzira y’amahoro kurusha gushoza intambara ku Rwanda, bitandukanye n’ibyo yari yatangaje yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.



  • Perezida wa Guinea, Col Mamady Doumbouya

    Guinea Conakry: Guverinoma yasheshwe

    Muri Guinea Conakry, ubutegetsi bwasheshe Guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshyashya, nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’iki gihugu.



  • Imirwano mu burasirazuba bwa Congo yatumye abantu benshi bahunga

    Martin Fayulu yasabye ko FDLR isubizwa mu Rwanda

    Martin Fayulu wari uhanganye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu matora, arasaba ko abarwanyi ba FDLR na ADF bakurwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bityo abaturage bakabona amahoro.



  • Umujyi wa Goma wafungiwe inzira ziwuhuza n

    RDC: Umujyi wa Goma wafungiwe inzira ziwuhuza n’utundi duce

    Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni n’igice, ubu wamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu mujyi wa Sake, ahari umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, naho mu majyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bari mu bilometero 15.



  • Oprah Winfrey yigeze gufatwa ku ngufu na mubyara we wamurutaga

    Menya Oprah Winfrey n’ibigwi bye

    Oprah Winfrey, ni Umunyamerika w’umwiraburakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ikiganiro cye yise Oprah Winfrey Show.



Izindi nkuru: