Ubutumwa bw’ingaga za siporo n’amakipe yo mu Rwanda mu #Kwibuka30

Mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje gutangwa ubutumwa butandukanye bukomeza u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ingaga za siporo ndetse n’amakipe yo mu Rwanda na yo yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe.

Ni ubutumwa aya makipe , amashyirahamwe y’imikino itandukanye ndetse na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo by’umwihariko X yahoze ari Twitter.

Ku ikubitiro, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda mu butumwa yatanze, yasabye Abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima ndetse no kurwanya ingengabitekerezo.

Yagize iti "Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka duhe icyubahiro inzirakarengane zambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; dufatanye kurandura ingengabitekerezo yayo duharanire ko itazongera kubaho ukundi".

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Africa(BAL) rifitanye imikoranire n’Igihugu cy’u Rwanda binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda, ryifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, aho ryashimangiye ko hari isomo Abanyarwanda ryabahaye binyuze muri gahunda y’ubwiyunge ndetse no kwiyubaka.

Bagize bati "Uyu munsi imyaka 30 irashize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwiyunga kw’Abanyarwanda ndetse no kwiyubaka ni isomo kuri twese".

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (Handball) mu Rwanda na ryo ryageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ubwo butumwa bugira buti "Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu butumwa batanze bashimiye abafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside.

Ryagize riti "Mu gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twifatanyije n’Igihugu cyacu n’Isi yose mu guha icyubahiro abishwe n’abagizweho ingaruka na yo, turashima abafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse tunakomeza gushimangira kubumbatira ubumwe bwacu mu nzira igana ku iterambere muri rusange no mu iterambere ry’umupira w’amaguru by’umwihariko".

Ikipe ya AS Kigali ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda na yo yatanze ubutumwa ku Banyarwanda ibinyujije mu bakinnyi bayo barimo Ishimwe Fiston ndetse na Hakizimana Adolphe, aho basabye Abanyarwanda gusigasira ibyagezweho.

Fiston na Adolphe bati "Twibuke Twiyubaka, duharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi, dusigasire ibyagezweho twubake ubumwe b’Abanyarwanda".

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC), Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda (Police FC), Gasogi United ndetse n’andi na yo yatanze ubutumwa yerekana ko yifatanyijje n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu butunwa kandi bwaje bukurikira ubwatanzwe n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Bayern Munich yo mu Budage asanzwe afitanye imikoranire n’ u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka