Rubyiruko, u Rwanda ruri mu biganza byanyu – Kayumba Bernard

Ubwo ku rwego rw’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’Inama Njyanama y’uwo Murenge, Kayumba Bernard, yasabye abitabiriye icyo gikorwa, by’umwihariko urubyiruko, guha agaciro ibyagezweho bakabisigasira kugira ngo bitazasenyuka.

Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Masaka, Kayumba Bernard, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa icyizere Igihugu kibafitiye
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Masaka, Kayumba Bernard, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa icyizere Igihugu kibafitiye

Kayumba Bernard (wahoze ayobora Akarere ka Karongi) yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka yo hambere yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko Inkotanyi zayihagaritse ndetse n’uko Igihugu cyongeye kwiyubaka kugera ku iterambere gifite ubu.

Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko kwishimira amahirwe rufite ubu kuko Igihugu cyavuye mu bihe bibi cyanyuzemo, rugakomerezaho kuko ari bo mizero y’ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ngombwa gusobanukirwa Politiki mbi yaranze iki gihugu n’ingorane yateje, mugasobanukirwa ibyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, mugasobanukirwa impamvu twatakaje Miliyoni irenga y’Abanyarwanda, amasomo dukuramo akababera imbaraga zo kureba imbere, zo kubaka ejo hazaza, zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko ejo, ejobundi, ni mwe muzaba muyobora. Murabyumva neza rubyiruko? U Rwanda rw’ejo ruri mu biganza byanyu, kandi ntimuzategereza ko ejo hagera kugira ngo murwakire, mugomba kugendana na rwo kugira ngo hatazagira igitungurana, ahubwo mukagenda murwakira buhoro buhoro, rukazagera mu biganza byanyu murufite neza.”

Kayumba Bernard yibukije urubyiruko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yifuriza umwaka mushya Abanyarwanda, aho Umukuru w’Igihugu yageneye ubutumwa bw’umwihariko urubyiruko, aho yagize ati “Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko. Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku Gihugu cyacu, twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’Igihugu cyacu.”

Kayumba Bernard yabwiye urubyiruko ko icyizere Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abafitiye bagomba kukigaragaza mu bikorwa biteza imbere Igihugu, birinda ibishuko n’ibindi bibangiriza ubuzima, ahubwo bakita ku bikorwa bigaragaza cya cyizere Igihugu kibafitemo.

Yasabye abitabiriye kwibuka guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gufata mu mugongo no kuba hafi abayirokotse, kwimakaza umuco w’amahoro, no kwamagana ibikorwa n’amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere
Murerakure Thérèse yatanze ubuhamya agaragaza ibihe bigoye yanyuzemo, ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, nubwo yatwaye benshi bo mu muryango we, ariko ashima ko Igihugu cyamwitayeho abasha kwiga, arakora yiteza imbere
Murerakure Thérèse yatanze ubuhamya agaragaza ibihe bigoye yanyuzemo, ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, nubwo yatwaye benshi bo mu muryango we, ariko ashima ko Igihugu cyamwitayeho abasha kwiga, arakora yiteza imbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, ni we wayoboye ibikorwa byo kwibuka ku rwego rw'Umurenge, byabaye tariki 09 Mata 2024
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, ni we wayoboye ibikorwa byo kwibuka ku rwego rw’Umurenge, byabaye tariki 09 Mata 2024
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifasha abantu muri ibi bihe byo kwibuka
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifasha abantu muri ibi bihe byo kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka