Nyarugenge: Mu #Kwibuka30, bagaragaje ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka

Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugenge byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, tariki 10 Mata 2024.

Abayobozi ku rwego rw'Akarere ka Nyarugenge n'Umujyi wa Kigali bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyarugenge mu kwibuka
Abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyarugenge mu kwibuka

Icyo gikorwa cyateguwe n’Umurenge wa Nyarugenge, cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, n’abandi bo ku nzego zitandukanye.

Igikorwa cyo Kwibuka muri uyu Murenge cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Kagari ka Rwampara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, agendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke twiyubaka”, yagaragaje ko muri uwo Murenge hari ibyagezweho mu myaka 30 ishize, mu gushyigikira no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo bikorwa harimo imiryango 27 yubakiwe, imiryango 41 isanirwa inzu, hatanzwe n’inkunga ingana na Miliyoni icumi z’Amafaranga y’u Rwanda zishyigikira imishinga y’amatsinda y’abishyize hamwe kugira ngo babashe kwivana mu bukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie (wa kabiri uhereye ibumoso) yagaragaje ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka, ndetse n'ibyo bateganya mu minsi iri imbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie (wa kabiri uhereye ibumoso) yagaragaje ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka, ndetse n’ibyo bateganya mu minsi iri imbere

Abanyeshuri 822 bo mu Murenge wa Nyarugenge bishyuriwe amashuri babasha kwiga, hatangwa inkunga y’ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside batishoboye 65. Hari n’Intwaza eshatu bagenera ubufasha buri kwezi kugira ngo basazishwe neza.

Murekatete uyobora Umurenge wa Nyarugenge avuga ko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, babashije kwiyubakira urwibutso rubitse amateka ya Jenoside muri uwo Murenge rwatwaye Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 750.

Hari kandi ubuvuzi buhoraho buhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Nyarugenge, nk’uko n’ahandi mu Gihugu hose bikorwa.

Mu byo bateganya gukora by’umwihariko muri iki gihe cyo kwibuka, ku bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa, biyemeje gusana inzu y’umukecuru utuye mu Kagari k’Agatare witwa Hoziyana. Barateganya no gufasha abatishoboye barindwi mu buryo bwo gutera inkunga imishinga iciriritse bakoze.

Hari ababyeyi batanu badafite abana bababa hafi bazasurwa, mu rwego rwo kwifatanya na bo hakurikijwe ibyifuzo by’ibyo bagaragaje bakeneye.

Umurenge wa Nyarugenge ufite imiryango 45 idafite aho kuba, ubuyobozi bw’Umurenge bukaba busaba ubufatanye bw’Akarere, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa kugira ngo iyo miryango yubakirwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza abo muri uwo Murenge ubufatanye, ababwira ko badakwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo ko bazafatanya mu gushakisha ibyabateza imbere kugira ngo babashe kubaho neza.

Yanashimiye ingabo z’Inkotanyi (RPA) kubera uruhare zagize mu kurokora abahigwaga, zigahagarika Jenoside zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ibi kandi byanagarutsweho mu kiganiro abitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Nyarugenge bagejejweho, cyari gikubiyemo amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’icyo gihe ndetse n’uburyo ingabo zari iza RPF Inkotanyi zayihagaritse.

Umubyeyi witwa Mukamana Maimuna warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya, avuga ku bwicanyi ndengakamere bwakorerwaga aho muri Camp Kigali mu gihe cya Jenoside, agaragaza ko uko hasa uyu munsi ari ikimenyetso gikomeye cy’uburyo u Rwanda rwiyubatse.

Mukamana Maimuna (uri hagati) yatanze ubuhamya ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe muri Camp Kigali
Mukamana Maimuna (uri hagati) yatanze ubuhamya ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe muri Camp Kigali

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Nyarugenge, Umuhanzi Bonhomme yaririmbye indirimbo zigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nka ‘Kubera ko’, ‘Ijambo rya nyuma yavuze’ n’izindi. Hatambukijwe kandi ibihangano bivuga ku buryo u Rwanda rwiyubatse.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ku rwango rwabibwe n’ubutegetsi bubi u Rwanda rwagize kugeza mu 1994, avuga ko kwibuka ari ukwiyemeza kutazatatira igihango Abanyarwanda bafitanye n’Inkotanyi, kubwira abahekuye u Rwanda ko nta nzigo, ko bababariwe. Ngo ni no kubwira abashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ko Igihugu, Ubuyobozi bwakomeje kubaba hafi kandi buzakomeza kubashyigikira no kubomora ibikomere.

Urujeni Martine yijeje abarokotse ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi
Urujeni Martine yijeje abarokotse ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi

Kureba Video y’iki gikorwa cyose, kanda HANO

Amafoto: Umujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka