Kigali: Batashye ikimenyetso cy’urwibutso rw’Abatutsi baguye muri St André

Mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya (Collège St André) i Nyamirambo, ku ya 1 Kamena 2022 nibwo Antoine Cardinal Kambanda yayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, baguye muri icyo kigo.

Antoine Cardinal Kambanda ni we wayoboye uwo muhango
Antoine Cardinal Kambanda ni we wayoboye uwo muhango

Gufungura icyo kimenyetso cy’Urwibutso byahuriranye n’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 abari abanyeshuri, abarimu, abakozi n’abari barahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abarokotse Jenoside bari barahahungiye bongeye kugaruka ku butwari bwaranze uwari umuyobozi w’iryo shuri mu gihe cya Jenoside, Padiri Uwimana Chrisostome, wakoze uko ashoboye akarwana ku Batutsi bari barahahungiye haba mu kubahisha ndetse no kubamenyera ikibatunga, n’ubwo yari azi neza ko na we ashobora kubizira.

Mu buhamya bwatanzwe na Madamu Gashayija Mukayiranga Marie Rose, yashimye ubutwari bwaranze abari Ingabo za RPF Inkotanyi, asaba urubyiruko kugira umutima nk’uwazo kuko urebye uburyo bari bazengurutswe n’interahamwe n’abari abasirikare ba Leta, nta kuntu byumvikanaga uburyo Inkotanyi zitagera no kuri 20 zabashije kubavana muri St André, zikabageza kuri CND.

Régis Kayitana uhagarariye abarokokeye muri Saint André
Régis Kayitana uhagarariye abarokokeye muri Saint André

Uhagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside kuri St André, Kayitana Aimé Régis, yasabye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, ko yabafasha mu bigo by’abihayimana hakajya haboneka ibitabo bigaruka ku mateka ya Jenoside, bityo ababyiruka bakajya bamenya amateka ya nyayo y’Igihugu cyabo.

Kayitana yagize ati “Turifuza ko imbaraga zo kurwanya ikibi zihera mu bumenyi, kuko barumuna bacu niho bazakura amateka yacu y’ukuri bakabasha no guhangana n’abayagoreka.”

Mu ijambo rye Antoine Cardinal Kambanda, yagarutse ku butumwa Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, wasabye abihayimana kubaka uburezi bwubaka umuntu.

Ati "Biragayitse kubona umuntu utagendera ku ndangagaciro za Gikristu, akijandika mu bikorwa by’indengakamere nka Jenoside. Tugomba kwiga kubana, kubahana no gukundana, ibi nibyo tugenderaho no mu kwemera kwacu”.

Ishuri rya Saint André ryatangijwe mu 1957 n’Abapadiri ba Namur mu Bubiligi. Ryabaye mu mashuri meza yizemo abantu b’ingeri zose bagiye bavamo n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’andi mashuri yose, kubona umwanya byakurikizaga gahunda ya Leta yari iriho icyo gihe, ariyo y’iringaniza rishingiye ku bwoko.

Ryari rifite amashami menshi nk’imibare n’ubugenge (Math Physique); ibinyabuzima n’ubutabire (Chimie Biologie); indimi (Lettres); ubuforomo (Sciences Infirmières) ndetse n’ibijyanye n’isuku n’isikura (Hygiène et Assainissement).

Mbere gato y’uko Jenoside itangira, muri Collège Saint André hahungiye abantu benshi bakuwe mu byabo n’umutekano muke, cyane cyane nyuma y’iraswa ry’Interahamwe yitwaga Katumba mu Biryogo.

Jenoside igitangira hahise haza izindi mpunzi nyinshi, zimwe zijya muri kiliziya kuri Paruwasi Karoli Lwanga, izindi zijya mu kigo muri Saint André ndetse no mu bafurere b’Abayozefiti.

Tariki ya 08 Mata 1994, Abasirikare n’interahamwe bagabye igitero muri kiliziya bica abantu benshi.

Igitero simusiga cyaje ku ya 13 Mata 1994, cyica Abatutsi benshi bari barahungiye muri Saint André, harokoka mbarwa biganjemo abagore n’abana kuko bo bavugaga ko babibikiye.

Mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 1994, nibwo abasirikare b’Inkotanyi bake cyane baturutse ku Irebero baje kurokora abari bakiriho, barabatwara babageza ku Gishushu hafi ya CND.

Abasigaye mu kigo bihishe, ndetse no mu bindi bice binyuranye bwa Nyamirambo bakomeje kwicwa, cyane cyane ko abasirikare ba Leta (Inzirabwoba) bahunze mu kigo cya Kanombe ubwo cyafatwaga n’Inkotanyi, bimukira muri Saint André hahinduka ikigo cya gisirikare.

Nyuma y’imyaka 28 yose babisaba, abaharokokeye barashimira cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wabemereye kubaka ikimenyetso cy’urwibutso rw’abahoze ari abanyeshuri, abarezi, abakozi n’abari bahahungiye, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Rose Gashayija watanze ubuhamya
Madamu Rose Gashayija watanze ubuhamya
Padiri Uwimana Chrisostome wahishe Abatutsi bari barahungiye muri St André
Padiri Uwimana Chrisostome wahishe Abatutsi bari barahungiye muri St André
Uhereye ibumoso: Kayitana Aimé Régis Umuyobozi w'umuryango w'abarokokeye muri Saint André; H.E Amb Dr Ron Adam Ambasaderi wa Repubulika ya Israel mu Rwanda na Sixbert HABIMANA Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family
Uhereye ibumoso: Kayitana Aimé Régis Umuyobozi w’umuryango w’abarokokeye muri Saint André; H.E Amb Dr Ron Adam Ambasaderi wa Repubulika ya Israel mu Rwanda na Sixbert HABIMANA Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka