Imyaka ibaye 28 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe

Rosalie Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umwamikazi Gicanda wari utuye mu Ntara y’Amajyepfo, i Butare (Akarere ka Huye uyu munsi) yishwe ku itariki 20 Mata 1994, ahitanwa n’igitero cyagabwe n’agatsiko k’abasirikare kari katumwe ku itegeko ry’uwitwa Capt. Idelphonse Nizeyimana.

Bivugwa ko yishwe ku munsi wakurikiye ijambo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi yari yaraye avugiye i Butare, maze agashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nk’uko bivugwa n’abazi amateka ya Jenoside i Butare, ngo ku itariki ya 20 Mata 1994, abasirikare bakuye Umwamikazi Gicanda mu nzu yari atuyemo mu mujyi wa Butare, bamujyana mu ishyamba riri hafi y’Ingoro y’umurage w’u Rwanda y’i Huye kimwe n’abo babana mu nzu, maze bose barabarasa.

Iyo nzu yari yayitujwemo nyuma yo gukurwa mu Rukari, aho yabanaga n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa mbere y’uko atanga.

Umubiri w’Umwamikazi Gicanda ubu uruhukiye i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari na ho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.

Rosalie Gicanda yibukwa nk’Umwamikazi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko abari bamuzi banagendaga iwe, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Interahamwe ariko mwikozeho. Mwari mwabona umuntu wica utabazwa igihugu?

Mbanza yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Kandi Genocide yakozwe n’abantu bitwaga abakristu.Byerekana uburyo abantu basuzugura Imana.Bariba,baricana,barasambana,etc...Niyo mpamvu ijambo ryayo rivuga ko Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.Abazarokoka bazabaho iteka mu mahoro,kandi bakundana.

muyoboke yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka