Ambasaderi Karabaranga yashimye ingabo za Senegal zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Sénégal bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yitabiriwe n’abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Senegal, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal yabereye kuri Hotel King Fahd Palace kuri uyu wa 8 Mata 2024.

Iyo gahunda yabimburiwe no gushyira indabo kuri Place du Souvenir Africain hari ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kimwe n’ahantu hagenewe kugaragaza amateka yiyo Jenoside (hundred nights’ exhibition).

Perezida wa Ibuka muri Sénégal , Dr Yves Rwogera Munana, yasabye ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senegal nayo yashyiraho itegeko rihana rikanakumira icyaha cy’ipfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal , Jean Pierre Karabaranga, unashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yaranzwe na politiki y’ivangura kuva mu 1959 kugeza mu 1994 aho Jenoside yagizwemo uruhare n’abantu benshi bitewe n’inyigisho mbi zigishijwe muri iyo myaka yose.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari impanuka kandi ko itatunguranye ahubwo yari yarateguwe n’ubutegetsi bwabibye amacakubiri byose mu maso y’ibihugu by’amahanga ntihagira igikorwa.

Yasabye kwamagana abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko aricyo cyiciro abateguye bakanakora Jenoside bagezeho kandi ko abagize uruhare muri Jenoside bari hirya no hino kimwe n’abayipfobya bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa. Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko n’ubwo babuze benshi mu miryango yabo ariko bafite Igihugu.

Yashimye byimazeyo ingabo za Sénégal zari mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi nubwo zari nke zakoze ibishoboka byose zikagira abo zirokora ndetse n’umwe muri zo ari we Cpt Mbaye DIAGNE akahasiga ubuzima.

Yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Sénégal aho icyo gihugu cyanahaye Ambasade ahashyizwe ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kimwe n’igikorwa cyo kumurika ibendera ry’igihugu n’ibirango byo Kwibuka kuri Monument de la Rénaissance Africaine iri i Dakar ku itariki ya 07 Mata 2024.

Ambasaderi Karabaranga yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu banyamahanga babibafashamo.

Prof. Hamady Bocoum, Umuyobozi Mukuru wa Musée des Civilisations Noires wanakoze igenzura ku nzibutso za Bisesero, Murambi, Gisozi na Nyamata mbere y’uko zishyirwa mu murage w’Isi yasangije abitabiriye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30, amateka mabi yaranzwe n’ibikorwa bibi byo gutesha agaciro ikiremwamuntu ashingiye ku buhamya yahawe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uhagarariye Umuryango w’abibumbye Aminata Maiga mu ijambo rye yashimangiye ko umuryango w’abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje akababaro ko kuba umuryango w’abibumbye ndetse n’amahanga byaratereranye u Rwanda mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yakomeje avuga ko igihe kigeze ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda, akarwanya urwangano ndetse n’amakimbirane ashingiye ku bwoko. Mu butumwa bw’umukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guteress bugira buti « Abifuza bose kurema amacakubiri, bakwiye kujya bakumirwa hakiri kare kugira ngo amateka atazongera ukundi » .

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Sénégal, Bwana Ndour Babacar, umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal yagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi n’igihango u Rwanda rufitanye na Senegal, aho Abanyasenegal bari mu Rwanda bitanze mu gukiza Abatutsi bahigwaga umwe muri bo Kapiteni Mbaye Diagne akahagwa. Yakomeje yizeza ubufatanye n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi na Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho.

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 banagejejweho ubuhamya bwa Madamu Donatile KARURENZI wayirokotse, uba mu Bubiligi wagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo we n’abandi batutsi bari bahungiye i Kabgayi. Banagejejweho kandi n’ubutumwa bw’abantu batandukanye barimo abari mu ngabo za MINUAR bakomoka muri Senegal nka Gen. Babacar FAYE na Col. Mamadou Adje bagaragaje ko hari ibimenyetso ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kandi ko ubutegetsi bwateguye kuyishyira mu bikorwa, aho imvugo z’urwango zanyuzwaga mu bitangazamakuru nka RTLM na Kangura n’ibindi. Harimo ubutumwa kandi bw’abagaragaje amateka mabi yaranze Igihugu kuva mu 1959 nka Dr Philonille Uwamariya Thiam n’abagaragaje ko u Rwanda rwiyubatse mu nzego nyinshi mu myaka 30 nyuma ya Jenoside barimo Dr Fode Ndiaye. Bose bashimye ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, burimo abari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Urubyiruko ruba muri Sénégal rwagejeje ku bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda umukino wanditswe na Jean Marie Vianney Rurangwa « Les porte-flambeau de la mémoire », ugaragaza ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira ko Urumuri rwo Kwibuka rutazigera ruzima.

Ikibumbano (monument) cyakijweho urumuri mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka