Abatutsi bari muri Komini Mukingo bishwe Jenoside igitangira harokoka umwe (Ubuhamya)

Mu gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere ka Musanze wabaye umwanya wo kunenga ubutegetsi bwacuze umugambi wo kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, abaturage bashishikarizwa kubakira ku mateka y’aho Igihugu cyavuye n’ibyo kigezeho ubu, birinda amacakubiri nk’imwe mu nzira yo guca intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yaAbitabiriye iki gikorwa bunamiye banashyira indabo ku mva y'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo
Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yaAbitabiriye iki gikorwa bunamiye banashyira indabo ku mva y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, no ku rukuta rwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo(UR-CAVM), rwanditseho amazina y’abahoze ari abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ISAIE-Busogo.

Nyuma yaho abitabiriye uyu muhango bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo, bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 280 y’Abatutsi, biganjemo abiciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo, mu rwego rwo kuyunamira no kuyisubiza agaciro.

Ubuhamya bwa Mukarukundo Odette wavukaga muri Komini Mukingo, bwagarutse ku nzira igoye Abatutsi banyuzemo kuva mu 1990, aho bahozwaga ku nkeke, bakagabwaho ibitero bya hato na hato, gutotezwa, ubwo bugome bw’indengakamere bwagiye butizwa umurindi n’abategetsi bari barubatse Politiki y’Akazu, harimo nka Kajerijeri wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo, Zigiranyirazo Protais wari muramu wa Perezida Habyarimana, Ntirivamunda wari umukwe we, Nzirorera Joseph wari mu buyobozi bw’Ishyaka MRND n’abandi bategetsi benshi bakomokaga muri iyi Komini.

Banenze ubutegetsi bwateguye umugambi wa Jenoside bukanawushyira mu bikorwa
Banenze ubutegetsi bwateguye umugambi wa Jenoside bukanawushyira mu bikorwa

Ubwabyo kuba ariho bavukaga bamwe muri bo ari na ho batuye icyo gihe, byaboroheye gukwirakwiza mu buryo bwihuse Politiki y’amacakubiri, urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside berekana ko Abatutsi ari babi, ntacyo bamaze kandi ko kubica no kubafungira mu magereza ntacyo bitwaye.

Ibyo byagiye biviramo bamwe guhigwa baricwa, barasahurwa, batwikirwa inzu, abandi bamenenganira mu yandi makomini no mu mashyamba ku buryo mu bari bahatuye hasigayemo bacye.

Fidèle Karemanzira, Umuyobozi wugirije wa IBUKA mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Jenoside igitangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki 7 Mata 1994, Abatutsi barushijeho kwibasirwa, interahamwe z’umutwe w’Amahindure n’indi mitwe zifatanya kubica, ku buryo byageze mu ma saa cyenda z’uwo munsi, imbaga y’Abatutsi bose bari muri Komini Mukingo zabamazeho, harokokamo umuntu umwe gusa”.

Ati “Ubwicanyi bwihutishijwe n’uko interahamwe zari zarahawe imyitozo mbere, kandi zishyigikiwe n’abo bategetsi bari bazihaye imbunda n’ibindi bikoresho bifashishije mu kwica Abatutsi. Ni ibintu na n’iyi saha bidushengura twe nk’abari bafite ababo bahiciwe, kubona nta muntu wigeze agira ubutwari bwo gutabara cyangwa guhisha abahigwaga nyamara bari bafite abaturanyi n’inshuti babirebereraga. Ntekereza ko nta muntu wakabaye agishidikanya ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari warateguwe n’ubutegetsi kuva na mbere”.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Wabaye n’umwanya wo kunenga abitwaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida Habyarimana, ibifatwa nko kuyobya uburari no kwirengagiza nkana uruhare rw’ubutegetsi bwe mu gutegura ubwo bwicanyi no kubushyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko Kwibuka izo nzirakarengane z’Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana ayo mateka mabi, no kubakira ku byiza Abanyarwanda bakesha Politiki y’imiyoborere myiza, ishyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ni umwanya wo kumva neza ko ububabare bw’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe, n’ibikomere by’abayirokotse bitureba twese nk’Abanyarwanda dusangiye aya mateka ashaririye. Ni amateka tugomba gukuramo isomo ryo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, tukamagana abayihakana n’abayipfobya, ukaba n’umwanya wo gushyigikira imiyoborere myiza yo nkingi y’iterambere rirambye dukesha ubuyobozi bwahagaritse Jenoside”.

Habayeho n'igikorwa cyo gucana urumuri rw'icyizere
Habayeho n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere

Yungamo ati “Ibyo ntitwabishobora tudahagaze ku bumwe bwacu no kubukomeraho, nk’inzira yo kubaka Ubudaheranwa bwacu butuma turushaho kwagura ibikorwa by’iterambere”.

Nsengimana yongeyeho ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iminsi 100 yo kuzirikana izo nzirakarengane, byaba biteye isoni, ikimwaro n’agahinda ku muntu wagaragaraho imvugo, imyitwarire n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside nko gusesereza, gukomeretsa, gutesha agaciro abacitse ku icumu rya Jenoside cyangwa kuyihakana nk’uko byagiye bigaragara muri imwe mu Mirenge y’aka Karere mu myaka ishize.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimye ubutwari bw’Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bigatuma abayirokotse kimwe n’abandi Banyarwanda bongera kugarura icyizere batari bagifite, ubu bakaba babayeho neza biteje imbere.

Ariko nanone by’umwihariko abarokotse Jenoside, basaba abayigizemo uruhare n’abarebereraga ibikorwa by’ubwicanyi bwagiye bwibasira Abatutsi, gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo
Urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo

Ibi babivugira ko mu cyahoze ari Komini Mukingo, bamwe mu Batutsi bagiye bicwa bamwe bakanajugunywa mu buvumo abandi ntihamenyekane irengero ryabo, kugeza ubu imibiri ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ndetse n’ikimenyimenyi, imibiri 280 iruhukiye mu Rwibutso rwa Busogo bivugwa ko ikiri micye cyane ugereranyije n’umubare w’abagiye bicirwa hirya no hino muri Mukingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka