Abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ni bake ariko nta burozi buke bubaho - Kayirangwa Anita
Buri mwaka iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bakora ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo yitabiraga ikiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe, itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE; Kayirangwa Anita Marie-Dominique, yavuze ko ari bake bakigaragaraho ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ugereranyije na miliyoni zirenga 12 zituye u Rwanda. Yongeyeho ko igikorwa kibi cyose kigomba kumenyekana kandi kikamaganwa.
Ati: “Bagirira nabi abantu batanu, icumi cyangwa magana abiri, abantu ntibakwiye kubirebera ngo baceceke. N’iyo yaba umuntu umwe wahohotewe azira ko yacitse ku icumu, bikwiye kwitabwaho cyane ko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko. N’ubwo navuze ko ari bake bakigaragarwaho n’ibi bikorwa ariko, buriya nta burozi buba buke, kuko abakwirakwiza ingengabitekerezo n’abahohotera abarokotse kandi turacyafite n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga gusa na bo si benshi. Ariko n’ubwo ari bake bwose, burya nta burozi buba buke, tugomba gukora ibishoboka byose ku buryo ibyo bavuga cyngwa bakora bitazagenda ngo bigere mu bana babo, mu nshuti zabo cyangwa mu baturanyi ngo ejo na bo batazabyigana.”
Mu gihe cy’iminsi 7 y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yatangaje ko yakiriye ibirego 53 by’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo. Muri ibyo birego hakaba hakekwa abantu 68, barimo 43 bafunze, 3 bakurikiranwe bari hanze, 13 bagishakishwa n’abantu 9 batamenyekanye.
RIB kandi yagaragaje ko mu myaka 6 ishize mu cyumweru cy’icyunamo imaze kwakira dosiye z’ibirego by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo 1911.
Muri 2017 mu cyumweru cy’icyunamo RIB yakiriye dosiye 358 z’ibi birego, muri 2018 ziba 383, muri 2019 zirazamuka zigera kuri dosiye 404, muri 2020 ziba dosiye 377, naho muri 2021 ni dosiye 383.
RIB yagaragaje ko muri uyu mwaka ibi ibyaha byagabanutse ku kigero cya 53,5%.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|