Abaganga bataye indangagaciro bica abo bagombaga kuvura

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwari rwarangiritse, abantu bata indangagaciro z’Umunyarwanda kugera naho abaganga bica abo bagombaga kuvura.

Ibitaro bya Gisenyi byiciwemo abarwayi, abarwaza, abaganga n'abahahungiye
Ibitaro bya Gisenyi byiciwemo abarwayi, abarwaza, abaganga n’abahahungiye

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ibitaro bya Gisenyi byagaragaje ko abaganga barenze indangagaciro z’umwuga wabo, bica abarwayi bagomba kuvura n’abaganga bagenzi babo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Ernest, avuga ko mu bitaro bya Gisenyi n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho mu Karere ka Rubavu, byaguyemo abatutsi benshi bazira uko baremwe, ibikorwa byagizwemo uruhare n’abaganga bagomba kubarinda.

Agira ati "Ubu icyo twasaba kandi tunizeye ni ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, duhereye ku bakozi bacu, urukundo rw’igihigu cyacu, kubaka, gutanga serivisi tutavanguye no kuba Umunyarwanda kuko bariya bagize uruhare mu kwica abatutsi bari baharwariye, abari bahahungiye n’abaganga n’ababyaza, bari barataye indangagaciro zo kurinda ababagana."

Urutonde rw'abaganga n'abarwayi baguye mu bitaro bya Gisenyi n'ibigo nderabuzima
Urutonde rw’abaganga n’abarwayi baguye mu bitaro bya Gisenyi n’ibigo nderabuzima

Akomeza avuga ko kuba umuganga yica abamugana ngo abavure, bigaragaza uburyo u Rwanda rwari rwarangiritse.

Ati "Ikibabaje ni uko abaganga n’abandi bita ku buzima mu masomo biga harimo gukunda ubuzima, guharanira ubuzima. Kuba bari barahawe ubwo bumenyi ndetse bakarenga ku ndahiro y’abaganga bigaragaza ko igihugu cyari cyarangiritse, gusa dufite icyizere ko aho tugeze turimo kubaka Umunyarwanda wuzuye."

Umwe mu baganga bashyirwa mu majwi mu kwica abatutsi yitwa Vumbura, akaba yariswe iryo zina kubera umuhate yagiraga mu gushakisha abatutsi bari mu bitaro akabahamagarira Interahamwe ngo zibice.

CSP Dr Tuganeyezu Ernest, Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi
CSP Dr Tuganeyezu Ernest, Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi

Mupenzi Jean Bosco warimo yimenyereza umwuga mu bitaro bya Gisenyi muri Mata 1994, avuga ko hari abaganga bakoreraga mu bitaro babyiciwemo hamwe n’abarwayi bahazanywe.

Agira ati "Muri Mata 1994 nibwo narimo nimenyereza umwuga w’ubuganga muri ibi bitaro, Vumbura uvugwa mu kwica abatutsi naramubonaga, kandi hari abarwayi bazanywe bicirwa muri ibi bitaro ndetse bamwe imibiri yabo iburirwa irengero. Ni ibintu bigoye, gutanga ubuhamya ku byabaye mu gihe nawe warimo uhigwa."

Ibitaro bya Gisenyi byibuka abaganga, ababyaza n’abarwayi babigiyemo hamwe n’abaguye mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho, imibare imaze kumenyekana igaragaza ko muri ibyo bitaro haguye abantu 15, mu kigo nderabuzima cya Mudende 6, ikigo nderabuzima cya Nyundo 8, Kigufi 4, Gacuba umwe no mu kigo nderabuzima cya Murara umwe, n’ubwo bamwe mu batanga ubuhamya bw’ibyabereye mu bitaro bya Gisenyi bavuga ko hari abatutsi benshi bahaguye baburiwe irengero, kuko hatazwi ibyobo batawemo.

Abakozi n'abafite ababo baguye mu bitaro bya Gisenyi
Abakozi n’abafite ababo baguye mu bitaro bya Gisenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka