Kutumva urusaku rw’imbunda ntibigomba gutuma twirara - Never Again

Umuryango uharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi Never Again, uravuga ko kutumva urusaku rw’imbunda, bidakwiye gutuma abanyarwanda birara.

Byatangajwe na Eric Mahoro umuyobozi ushinzwe gahunda muri uyu muryango, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeli 2016, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro.

Eric Mahoro umuyobozi ushinzwe Gahunda muri Never Again Rwanda
Eric Mahoro umuyobozi ushinzwe Gahunda muri Never Again Rwanda

Uyu muhango witabiriwe n’ urubyiruko rugize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’aya Never Again Rwanda, ubera mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko.

Mahoro yavuze ko nyuma y’imyaka 22 jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, hagikenewe ibikorwa byo guharanira amahoro.

yagize ati " Haracyari ibikomere bitandukanye by’uko igihugu cyavuye muri Jenoside.

Hari ikibazo cyo kubura kw’imirimo mu rubyiruko, aho bamwe batangiye kwishora mu mitwe y’iterabwoba. Mu Rwanda ntidushobora kuryama ngo dusinzire, tugifite ibi bibazo ".

Urubyiruko rwo mu Muryango Never Again n'urwo mu matsinda y'ubumwe n'ubwiyunge, bari mu Nteko kuri uyu munsi mpuzamahanga w'amahoro
Urubyiruko rwo mu Muryango Never Again n’urwo mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, bari mu Nteko kuri uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro

Nikuze Jacqueline umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu muhango, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rugaragara mu kongera amahoro cyangwa gutuma agabanuka.

Ati" Kubura kw’imirimo byatuma habaho kwiba no kwishora mu bindi bikorwa bihungabanya amahoro".

Donatille Mukabalisa uyobora Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yibukije ko Igihugu gifite gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka.
Iyi mirimo izafasha urubyiruko kwiteza imbere, rwirinda ibyarurangaza.

Yasabye uru rubyiruko kugira uruhare mu gusigasira amahoro u Rwanda rufite.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro mu Rwanda, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Byitabiriwe kandi n’uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda, ndetse n’ibihugu bitanga inkunga yo gushyigikira amahoro mu Rwanda.

Abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu mu Nteko kuri uyu munsi mpuzamahanga w'amahoro
Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu mu Nteko kuri uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo ngose into Nyagatare man go by at
i

Manishimwe Mike yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka